Print

Dore amwe mu makosa abantu bakunze gukora mu rukundo bikarangira bicuza

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 July 2022 Yasuwe: 1080

Amwe mu makosa bantu bakunze gukora batabizi iyo bari mu rukundo bikabagiraho ingaruka nyuma.

1. Gufata umukunzi wawe nk’ikigirwamana

Aha ho ni kumpande zombi Kuba ukunda umuntu ntibivuze ko agomba kuza mbere y’akazi mwahuriyemo kimwe n’uko umukunzi wawe ataruta za nshuti mwamenyanye kandi nazo zikuba hafi ubuzima bwawe bwose. Rero wikumva ko uzajya umuhamagara buri segonda ngaho message za buri kanya mbese hahandi usanga nawe nta gahenge ujya umuha ngo yiyiteho cyangwa avugane n’izindi nshuti ze. Ibi ni ibintu bishobora kuzatuma abona ko ari ukumuhozaho ijisho bitume akwinuba aho kugirango urukundo rwiyongere ahubwo ruragabanuka. Sibyiza rero ko wajya ufata umukunzi wawe ngo umubuze amahoro cyangwa we ayakubuze wenda wamwandikiye akanga nko kugusubiza.

2.Gufuha cyane

Byabaye akarande mu Bantu ndetse benshi babigize imvugo ngo umuntu afuhira uwo akunda. Gusa burya niba uziko ujya ufuha ukarenza urugero menya neza ko urimo wiyicira ubuzima kuko burya biragora cyane kuba wakumva ko uzafata umuntu ukamukuramo kamere yifitemo yo guheheta cyangwa gukunda benshi. Rero niba utikuyemo umuco wo gufuha cyane birashoboka ko bizakuviramo no kuba watekereza guhemuka ndetse bikazagukurikirana ubuzima bwawe bwose.

3. Kumwereka ko ubuzima bwawe ariwe bushingiyeho

burya sibyiza ngo niba ukunze umuntu umwereke ko ariwe ubuzima bwawe bushingiyeho kuko nawe agera aho akabona ko utari umuntu uhamye ndetse akanagira ubwoba bw’ahazaza igihe muzaba muri kumwe cyane ko aba akeka ko uzajya udatuma yisanzura uko abyifuza. Rero ibi bishobora gutuma nawe akugerageza cyangwa akajya gushaka undi muntu utazajya umugora kabone n’ubwo aba abona ko umukunda cyane ariko sibyiza kurengera.

4. Gukoresha amafaranga menshi

Akenshi usanga hari abahungu bakunze gukora amakosa ndetse bakumva ko uko umukobwa azabona ko ufite ibintu byinshi ariho azahera agukunda kandi kurundi ruhande ntibibuke ko hari ubwo ibyo byiza wamenyereje uwo mukobwa bishobora gushira ndetse ugasanga na rwa rukundo waguraga urarubuze uwo mwaruguraga akajya kurugurisha ahandi hari amafaranga.