Print

Umugabo wa Nick Minaj yahawe ibihano bikomeye birimo igifungo cy’umwaka atava mu rugo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 July 2022 Yasuwe: 1058

Kneeth yahawe ibihano birimo gufungwa igihe kingana n’umwaka atava mu rugo rwe, gutanga ibihumbi 55 by’amadorari bingana na Miliyoni 55 z’amanyarwanda, urukiko kandi rwamusabye ko igihe cyose yimutse agomba kuzajya amenyesha abatuye aho y’umukiye ko atari umuntu w’intungane ku igitsina gore mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Urukiko kandi rwamutegetse ko agomba kujya yitaba agakorerwa ibizami ku myitwarire ye mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Mu mwaka wa 2020 Kneeth yagizwe umwere ahanagurwaho ibi byaha arko muri 2021 yongeye gumwa n’ibi byaha byavuye mu iperereza ryakomeje gukorwa.

Urukundo rwa Kneeth Petty na Nick Minaj rwatangiye mu mwaka wa 2018, ntibyatinze kuko nyuma y’igihe gito aba bombi bahise bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo cyane ko nta byinshi bari bafite umwe akeneye kumenya ku wundi kuko bari barakuranye.