Ibi Eddy Kenzo yabivuze nyuma y’amashusho amaze iminsi aciccikana ku imbugankoranyambaga agaragaza uyu muhanzi atera Mucrophone mu bafana nyuma y’uko umwe mu bafana bari aho yari amumenyeho inzoga zivangavanze nkuko bivugwa n’uyu muhanzi.
Eddy Kenzo ubwo yari mu kiganiro yavuze ibyo yakoze kuri we byari bikwiye yagombaga kubikora kuko byari ugusubiza umufana nkuko nawe abimukoze ati"Yanteye inzoga ivangavanze n’ibindi biyobyabwenge, byaranukaga pe, Yananyubahutse nagombaga nanjye kumuha isomo".
Bamwe mu batanze ibitekerezo kubyo Eddy Kenzo yakoze bashyigikiye umwanzuro yafashe bahamya ko uwo mufana yari yarengereye abandi bavuga ko Eddy Kenzo akwiye kongererwa uburinzi mu gihe ari ku rubyiniro nk’umuhanzi.