Print

Chelsea yamaze kumvikana na myugariro uzayifasha kuziba icyuho cy’abagiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2022 Yasuwe: 1536

Amakuru aravuga ko ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na myugariro wahoze ayikinira Nathan Ake kugira ngo agaruke ku kibuga Stamford Bridge.

Ikinyamakuru SunSport cyatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu,The Blues yari mu biganiro byimbitse na Manchester City kuri uyu myugariro w’Umuholandi kugira ngo ayerekezemo.

Thomas Tuchel arifuza kongera imbaraga mu bwugarizi nyuma yo gutakaza Antonio Rudiger na Andreas Christensen bagendeye ubuntu.

Iyi kipe yo mu Burengerazuba bwa London irashaka kandi umukinnyi ukomeye wa Juventus Matthijs de Ligt kugira ngo nawe aze kuyifasha kuziba icyuho cyo mu bwugarizi.

Ariko uyu musore w’imyaka 22 ngo yaba afite intumbero yo kwerekeza muri Bayern Munich aho kuza gukinira iki kigugu cyo mu Bwongereza.

Kubera iyo mpamvu, Chelsea yahisemo gukurikirana mugenzi we bakinana mu Buholandi.

Ake,yanyuze mu ishuri rya ruhago rya Chelsea mbere yo kugurishwa muri Bournemouth mu mwaka wa 2017 hanyuma nayo ayivamo ajya muri City.Ntiyakoreshejwe cyane na Pep Guardiola.

Yatangiye mu kibuga inshuro icumi gusa muri Premier League kubera kurushwa na Ruben Dias na Aymeric Laporte.

Ikipe ya City yiteguye gutandukana na Ake, ariko irasaba miliyoni 45 z’ama pound.

Kizigenza mu kumenya uko isoko rihagaze, Fabrizio Romano avuga ko City yiteguye kwakira ubusabe bwa Chelsea, mbere yo gukomeza gushaka umusimbura wa Ake.


Nathan Ake uri hafi kwerekeza muri Chelsea