Print

Djazira wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2018 yibarutse imfura ye(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 July 2022 Yasuwe: 1066

Ummwe mu banyamideli bakomeye hano mu Rwanda wamenyekanye nka Djazira ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura ye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye Imana cyane kubw’impano yabahaye ndetse agaragaza ko we n’umugabo we banyuzwe n’ibyo Imana yabakoreye.

Mu butumwa yashyizeho yagize ati" Mana ishobora byose, nk’umubyeyi wita ku bana be komeza udutunge kandi udukomeze, Nk’umubyeyi wita ku bana be uturebane impuhwe z’ibyiza.Tuguhaye icyubahiro kubw’ibyishimo byaje mu muryango wacu".

View this post on Instagram

A post shared by Djaz Munyaneza (@djazira_)

Ibi Djazira yabishyizeho nyuma y’igihe asa n’utari ugikoresha imbugankoranyambaga za cyane kubwo kwitegura kwibaruka.

Djazira yakunze kugaragara akorera mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo na Nigeria aza kwerekeza muri Leta zunze ubumwe za America ari naho atuye ubu ndetse n’umwana we akaba ari ho yavukiye.

Uyu mubyeyi yigeze kwangirwa kujya guhararira u Rwanda muri Pologne mu irushanwa rya Miss Supranational bivugwa ko byatewe n’amafoto yigeze gushyira hanze yambaye ubusa bitanduanye n’ibyo umuco Nyarwanda utegeka.