Print

Perezida Kagame yasubije abibaza niba azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2022 Yasuwe: 2792

Mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa Gatanu,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda aribo bafite ububasha bwo guhitamo kuyoborwa na Perezida mushya cyangwa se agakomeza kubayobora.

Umunyamakuru wihariye wa France24,Marc Perelman, bagiranye ikiganiro cyihariye, yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024.

Yamusubije agira ati: “Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.

Abaturage bashobora kuvuga ko bashaka umuyobozi mushya nabyemera, ariko banavuze ko bakeneye kuyoborwa n’usanzwe na byo nabyemera.”

Muri icyo kiganiro, yanenze amahanga ahora ashaka ko abaturage b’u Rwanda bagendera ku murongo wa demokarasi yabo na wo ugaragaramo ibibazo byinshi, bakirengagiza amahitamo yabo bishimira kuko abageza ku musaruro bifuza.

Perezida Kagame yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000, ariko imyaka yose ishize ni we watowe n’abaturage ku majwi atarigeze ajya munsi ya 90%.

Mu mwaka wa 2015, abaturage nibo basabye Inteko Ishinga Amategeko guhindura ingingo ya 101 ijyanye na manda Umukuru w’igihugu yemerewe birangira Perezida Kagame yongerewe amahirwe yo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu y’imyaka 7 ndetse n’izindi ebyiri z’imyaka 5 zizakurikiraho.