Print

Dore ibintu by’ingenzi ukwiye kwibandaho mu gihe utegura ubukwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 July 2022 Yasuwe: 1312

Bimwe mu bintu ukwiye gupanga cyangwa se gutekerezaho mbere yo gutegura ubukwe:

1. Panga ubukwe ushingiye ku ngengo y’imari yawe

Ukwiye gutegura ubukwe urebye ingengo y’imari ufite kugira ngo utazarinda kugwa mu bihombo wishinze gushimisha inshuti n’imiryango. Ugomba kwibuka ko nyuma y’ubuzima bukomeza kandi ko uzakenera amafaranga.

2. Panga ko utazatuma umunezero wawe uyoka mu gihe gito

Umunezero n’urukundo wiyumvamo igihe cy’ubukwe bikwiye guhoraho kandi birashoboka ko watuma bigumaho iteka ryose. Igihe upanga ubukwe panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka. Bishobora kugusaba gukora cyane n’uruhare rukomeye mu kubiharanira ariko itegure ko uzabikora kandi bigakunda.

3. Ukwiye guteganya ko niba ubukwe bwagenze neza bidasobanura ko na nyuma ariko bizagenda

Kugira ubukwe bwiza ni kimwe kandi kiza ariko ntaruhare bigira mu kugira urushako rwiza. Ntibisobanuye ko ubwo ubukwe bwabaye bwiza bukagenda neza , abantu bakanezerwa ari nako uzanezerwa mu rugo rwawe.