Print

"Umugore wo mu cyaro akora amasaha 6 imirimo yo mu mu rugo kuri 2 y’umugabo"-ActionAid Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2022 Yasuwe: 723

Umuryango wa Actionaid Rwanda uratangaza ko mu bushakashatsi wakoze wasanze abagore bo mu Rwanda muri rusange bavunika mu gukora imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro cyangwa idahemberwa kurusha abagabo.

Mu kiganiro Ushinzwe uburenganzira bw’abagore no kubakorera Ubuvugizi muri ActionAid Rwanda,Madamu Clare Katwesigye yagiranye n’Abanyamakuru,yatangaje ko ikibazo cy’imirimo idahabwa agaciro [Unpaid care work] mu ngo zabo ari ikibazo kimaze igihe kivugwaho ariko kitararangira mu Rwanda nubwo ngo kinibasiye isi yose.

Yagize ati "Ikibazo cya Unpaid care work twagihereye muri 2012.Iki si ikibazo kiri mu Rwanda gusa kiri ku isi yose muri rusange ariyo mpamvu kigomba gushakirwa ibisubizo.

Niyo mpamvu turi gukora kugira ngo abantu barebe ikibazo kiri he.Ibi n’umutwaro ku mugore hagendewe ku bushakashatsi Actionaid yakoze.Hari n’abandi bakoze ubushakashatsi bugaragaza amasaha umugore amara akora iyi mirimo idahemberwa bituma atabona amahirwe yo kuba mu yindi myanya ifata ibyemezo cyangwa ngo akore indi mirimo ibyara inyungu.

Ibyo byaragaragaye ko umugore atahawe ayo mahirwe kubera iyo mirimo yo mu rugo idahabwa agaciro bishobora gutuma iterambere ry’umuryango ridindira n’iry’igihugu muri rusange."

Madamu Katwesigye yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Actionaid bwagaragaje ko yaba mu cyaro no mu mujyi abagore bamara amasaha menshi bakora imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro kurusha abagabo ndetse bibagiraho ingaruka.

Yagize ati "Impamvu tuvuga ko imvune zigera ku mugore ari uko hakozwe ubushakashatsi bwari bugamije kugaragaza ingaruka umugore ahura nazo kubera iyi mirimo yo mu rugo idahemberwa.

Ibi byagaragaje ko abagore aribo bakora amasaha menshi imirimo yo mu rugo kurusha abagabo bayikora.Twabonye ko mu mujyi,abagore bafite akazi [aka leta cyangwa bikorera]byibuze bakora amasaha 2 imirimo yo mu rugo mu gihe umugabo ari isaha imwe.

Mu cyaro umugore akora amasaha 6,bivuze ko aba atabonye andi mahirwe yo gukora indi mirimo imwinjiriza.Umugabo wo mu cyaro we akora amasaha 2.Ibi bivuze ko iyi mirimo yo mu rugo idahemberwa ari imvune ikomeye ku mugore ugereranyije n’umugabo.

Umuryango ActionAid uvuga ko icyo wasaba Leta ari ukurushaho kugeza ibikorwaremezo hirya no hino kuko byagabanya amasaha iyi mirimo yo mu rugo itwara.

Aha madamu Katwesigye yatanze urugero ko ahantu hose hageze amazi nibura amasaha abagore bamara ku mugezi bategereje kuvoma yagabanuka ndetse anatanga n’urugero rwa Gaz zisimbuye amakara hose ukuntu byaborohereza.

Iyo havuzwe imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro cyangwa se idahemberwa ni irimo kuvoma,gushaka inkwi,guteka,kumesa,kwita ku bana,n’iyindi.

Umuryango ActionAid Rwanda uvuga ko ukora ubukangurambaga mu gufasha abagabo guhindura imyumvire basanze yarashyizweho n’umuco ivuga ko umugore ariwe ugomba gukora imirimo yo mu rugo nko guteka,kumesa,kuvoma n’iyindi.