Print

Reba uko Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi wa Eid Al Adha [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2022 Yasuwe: 1131

Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi yose babyukiye mu munsi Mukuru wa Eid Al Adha mu isengesho ryabahurije kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko bisanzwe.

Eidil-Ad’ha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Uyu munsi uzwi ku zina ry’Ilaidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse bikorwa ku munsi wa Eid Al Adha.

Ku munsi w’ejo,Abayisilamu benshi baremye isoko ry’amatungo i Nyabugogo bagiye kugura amatungo yiganjemo amagufi yo gutangaho igitambo kuri uyu wa Gatandatu,mu kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo.

Bamwe mu bayislamu bahamirije RBA ko basaranganya uko bashobojwe ariko bakizihiza uyu munsi basangira n’inshuti zabo nabo mu miryango yabo, ibi ngo babikura mu mateka y’uyu munsi.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibutsa abayislamu ko uyu munsi ubibutsa inshingano yo kumvira ubuyobozi muri rusange no kubaha Imana.

Yagize ati "Twe nk’abayisilamu dutegekwa ko tugomba kubaha amategeko n’ibyemezo by’ubuyobozi bwacu twitoreye hano mu gihugu, ariko cyane cyane tukubaha Imana, tukayikunda, tukayisingiza cyane.’

Mu kwizihiza uyu munsi, kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe isengesho hirya no hino mu gihugu, ariko abenshi mu batuye Umujyi wa Kigali bakazakorera iri sengesho kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu gitondo i saa moya n’ igice.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko mu rwego rwo kwifatanya n’Abayisilamu mu kwizihiza uyu munsi, ku wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022 ari umunsi w’ikiruhuko kuko wabaye mu mpera z’icyumweru.













AMAFOTO:IGIHE