Print

Arteta yahaye isezerano rikomeye abafana ba Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2022 Yasuwe: 1937

Umutoza Mikel Arteta yemeje ko Arsenal igifite gahunda yo gusinyisha abandi bakinnyi benshi muri iyi mpeshyi nkuko yatangiye iri hejuru cyane muri iri soko.

Ikipe ya Gunners imaze kuzana umukinnyi wo hagati Fabio Vieira wari muri Porto kuri miliyoni 34 z’ama pound mbere yo gutanga miliyoni 45 z’ama pound kuri rutahizamu Gabriel Jesus wavuye muri Manchester City.

Umunyezamu wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Matt Turner, wavuye muri England Revolution yo mu Bwongereza n’umusore witwa Marquinhos wakinaga muri Sao Paulo.

Avuga n’itangazamkuru nyuma yo kureba ikipe ye itsinda ibitego 5-3 Nuremberg,mu mukino wabo wa mbere ubanjiriza umwaka w’imikino,Arteta yavuze ko kugura abakinnyi bashya muri Arsenal bitararangira.

Uyu munya Espagne ati: ’Hari ibintu byinshi twifuza gukora niba tubishoboye.’ ’Biragaragara ko isoko rizagena icyo dushobora gukora. Kugeza ubu twishimiye ibyo twakoze.

Abajijwe ku bivugwa ko Gunners ishishikajwe n’umukinnyi wo hagati w’Ububiligi Tielemans, Arteta yagize ati: ’Ntabwo tujya tuvuga ku bakinnyi batari abacu.

’Dushobora gukomeza kubaka ikipe dushingiye ku isoko kandi tugiye kugerageza no kubikora, ariko ntituzavuga amazina.’

Ikipe ya Arsenal bivugwa kandi ko yifuza abakinnyi barimo Marco Asensio wa Real Madrid,Sergej Milinkovic Savic wa Lazio,Ismail Benacer wa AC Milan,Lucas Paqueta wa Lyon na Lisandro Martinez wa Ajax.