Print

Hakizimana Muhadjiri yaherekejwe n’umukunzi we babyaranye agiye muri Saudi Arabia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2022 Yasuwe: 2770

Mu ijoro ryakeye nibwo Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, wakiniraga Police FC, Hakizimana Muhadjiri yaraye yerekeje muri Arabia Saoudite, muri Al-Kholood Club ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri, yerekeje muri Arabie Saoudite aho agiye gukinira Al-Kholood Club ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.Ni ikipe ya 8 agiye gukinira kuva mu 2010.

Hakizimana Muhadjiri wasoje amasezerano muri Police FC, yumvikanye na Al-Kholood Club amasezerano y’umwaka umwe mu kwezi gushize.

Ubwo yerekezaga muri Asie mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, yaherekejwe n’umugore we, Muteteri Alice ’Pitchou’ babyaranye umukobwa, Ineza Britta Aqsa, muri Mutarama uyu mwaka.

Mu bandi bamuherekeje harimo mwishywa we, Ahishakiye Nabil ukinira Gicumbi FC na Isiaka Murekezi usanzwe ari inshuti ya Muhadjiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 ku byangombwa akiniraho, yari amaze mu Rwanda imyaka ibiri yakiniyemo AS Kigali na Police FC nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.