Print

UK: Liz Truss yinjiye mu rugamba rwo gusimbura Boris Johnson kuyobora ishyaka rya Conservative

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 July 2022 Yasuwe: 523

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Liz Truss yinjiye mu guhatanira gusimbura Boris Johnson.

Mu itangazo yasohoye, Truss yatangaje gahunda ze, asezeranya gutangira kugabanya imisoro "guhera ku munsi wa mbere" akimara kuba umukuru w’ishyaka. Nk’uko ikinyamakuru The Daily Telegraph cyabyanditse.

Muri 11 bashaka umwanya w’umukuru w’ishyaka rya Conservative, riri ku butegetsi mu Bwongereza, batangaje gahunda zihangana mu buryo butandukanye ku kugabanya imisoro, nka kimwe mu bintu by’ingenzi bigize gahunda zabo.

Abadepite bo mu ishyaka rya Conservative bo mu kanama kazwi nka 1922 Committee gategura amatora yo guhatanira uwo mwanya, baraterana kuri uyu wa mbere ngo bafate icyemezo ku ngengabihe no ku mategeko ajyanye n’aya matora y’umuyobozi.

Icyo gikorwa, kigizwe n’ibyiciro bibiri, kizatuma abadepite b’aba Conservative bakora ijonjora ry’abakandida basigare ari babiri, binyuze mu matora yo mu byiciro, mbere yuko abagize ishyaka rya Conservative batora uwegukana uwo mwanya.

Truss, w’imyaka 46, yasobanuye ko azakora nk’iby’abacyeba be bateganya, birimo nko kugabanya imisoro ku bigo by’ubucuruzi no kuvugurura ubucuruzi.

Uyu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko azahatana mu matora nk’umu-Conservative kandi ategeke nk’umu-Conservative - ishyaka rikomeye ku bya kera.