Print

AS Kigali nayo yakoreye gapapu Rayon Sports iyitwara kizigenza yarambagizaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2022 Yasuwe: 1489

Indi gapapu ibereye I Nyamirambo aho umunya Cameroun witwa Man Yakre wari utegerejwe na Rayon Sports I Kigali yashimuswe mu ibanga rikomeye cyane na AS Kigali.

Hari hashize iminsi havugwa iby’uko uyu munya Cameroon azagera mu Rwanda aje gusinyira Rayon Sports ariko byarangiye AS Kigali imwitwariye ndetse hasohotse amafoto uyu mukinnyi asinya.

Uyu musore usanzwe ari Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroon Man Yakre Dangmo yamaze gusinya imyaka 2 muri AS KIGALI.

Man Yakre usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, yabaye umunyamahanga wa mbere usinyiye AS Kigali muri iyi mpeshyi.

Yakinnye imikino 5 yose Cameroon yakinnye muri CHAN2021. Amaze gukinira Cameroon nkuru imikino 2. (Uwo bahuyemo na Capo Verde n’uwo bakinnye n’AMAVUBI)…

Iyi ni inshuro ya 2 Rayon Sports itwawe umukinnyi kuko n’ubushize APR FC yayitwaye umusore witwa Fabio NKUNDIMANA wakiniraga Musanze FC.

AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro,iri gushaka abakinnyi bazayifasha muri CAF Confederations Cup.