Print

Umuhanzi Jimmy yakoreye ubukwe muri America n’umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 July 2022 Yasuwe: 967

Ni ibirori byabaye kuri iki cyumweru gishize Taliki ya 10 Nyakanga 2022 bibera muri Leta ya Arizona, mu Mujyi wa Phoenix.

Urukundo rw’aba bombi ntirwakunze gutangazwa ndetse nabo ubwabo bisa nkaho bifuje kubigira ibanga kuko barushyize ahagaragara ku munsi bashyingiraniweho.

Ubwo yageraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Jimmy yavuze ko agiye gutura muri icyo gihugu, akahakomereza ubuzima n’umuziki.

Ati “Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.”

Jimmy agiye nyuma y’uko itsinda rya Just Family ritandukanye burundu cyane ko na mbere ari itsinda ryagiye rigaragaramo ibibazo bamwe ariko bakaza kurihagarika mu buryo bweruye mu ntangiro za 2020.