Print

Kajala umukunzi wa Harmonize yahishuye ikimutera kurushaho kumukunda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 July 2022 Yasuwe: 1325

Ibi Kaajala abivuze nyuma y’igihe bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo ubwo Harmonize yamwambikaga impeta y’akadasohoka amusaba ko babana.

Kajala yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasshyizeho ifoto arimo ahoberana n’umukunzi we Harmonize maze ayiherekeresha amagambo agira ati"Ndamukunda kubera ko isi yose yahagurukiye kuturwanya".

View this post on Instagram

A post shared by Kajala Masanja (@kajalafrida)

Harmonize nawe yahise ashyira ubutumwa kuri iyo foto bugira buti" Kuba Imana iri mu ruhande rwacu icyo nicyo kingenzi".

Uyu muhanzi uri mu bagezweho kandi muri Afurika nawe yahise ajya kuri Konti ye yab Instagram ashyiraho amafoto bari kumwe maze agira ati"Aranzi neza kurusha uwo ari we wese, ndetse kuri iyi myaka kurusha na Mama umbyara ndagukunda Frida Kajala".

View this post on Instagram

A post shared by KONDEBOY (@harmonize_tz)

Aba bombi bakomeje guterana imitoma umunsi ku wundi nyuma y’igihe gito basubiranye cyane ko bigeze gukundana mbere bakaza gutandukana, bikaza no gutwara imbaraga nyinshi ndetse n’igihe kugira ngo bongere gusubirana bitewe n’ibikorwa ndetse n’amagambo Harmonize yagiye agaragaza.