Print

Burundi: Abarenga 200 birukanwe ku musozi bari bamazeho umwaka urenga bategereje kugaruka kwa Yesu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2022 Yasuwe: 1363

Abantu barenga 200 bavuga ko biyomoye ku idini ry’aba Adventiste b’Umunsi wa karindwi bari bamaze umwaka baba mu masengesho ku musozi muremure wa Ruhero (mu ntara ya Citoke) muri gahunda yo gutegereza kugaruka kwa Yesu kristo.

Ikinyamakuru UBM News kivuga ko kuwa gatanu,aribwo Guverineri w’intara ya Cibitoke ari kumwe n’igipolisi hamwe n’abayobozi baturuka mu makomine ane (Murwi, Mabayi, Rugombo, Mugina) asanzwe ahana imbibi n’uwo musozi wa Ruhero bawugezeho maze bafata umwanzuro wo kwirukana abo bantu kugira ngo basubire mu ntara zitandukanye baturutsemo

Abayobozi bo muri iyo ntara ya Cibitoke batangaje ko badashobora kwemera ko abantu bata ingo zabo bagakura n’abana ku mashuri bitwaje Imana.

Abana bari kumwe n’ababyeyi bari kuri uwo musozi wa Ruhero ntibajyaga ku ishuri kimwe n’abandi. Umwe muri abo babyeyi bari kuri uwo musozi yavuze ko abana babo bari bafite umwarimu.

Nkuko Radiyo Ijwi rya Amerika yabitangaje, Uwitwa Estella Irankunda uri mu bagiye gusengera kuri uwo musozi kugira bategereze kuza kwa Yesu ,yavuze ko ibyabageraho byose bitabatera ubwoba kuko ngo biba byarahishuwe.

Guverineri w’intara ya Cibitoke, Carême Bizoza yavuze ko badashobora kwemera ko haba abantu bo mu ntara ayoboye bitwara uko bishakiye bakarenga ku mategeko y’igihugu.

Yasabye abaturage b’aho i Ruhero gufatanya n’abayobozi hamwe n’abashinzwe umutekano kugira ngo ntihazagire abantu bongera kubinjirana bitwaje gusenga.