Print

Umutoza Ten Hag yatangaje uzaba kapiteni wa United umwaka utaha anavuga ku hazaza ha Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2022 Yasuwe: 2021

Erik Ten Hag yemeje ko myugariro Harry Maguire azakomeza kuva kapiteni wa Manchester United,umwaka utaha w’imikino nubwo yagize umwaka mubi cyane ubushize.

Ahazaza ha Maguire kuri Old Trafford hashidikanywagaho nyuma y’umwaka mubi yagize ubushize gusa Ten Hag,umutoza we yemeje ko azakomeza kuyobora bagenzi be mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yagiriye muri Thailand.

Uyu muholandi yagize ati: ’Ngomba kumenya abakinnyi bose, ariko ni kapiteni washyizweho kandi yageze kuri byinshi.’

Sportsmail yatangaje mu kwezi gushize ko Ten Hag yiteguye kugumana Maguire ariko ishaka gusinyisha myugariro mushya kuko ashaka kurekura Eric Bailly, Phil Jones cyangwa Axel Tuanzebe muri iyi mpeshyi.

Ten Hag ntiyigeze atinda ku kibazo cya kapiteni ubwo yatangazwaga muri Gicurasi nyuma y’aho umutoza w’agateganyo wa United, Ralf Rangnick, yavuze ko abakinnyi bagomba gutora uwabayobora.

Maguire yatakaje umwanya we ubanza mu kibuga ku bwa Rangnick kandi azahura n’irushanwa rikomeye mu mwaka w’imikino utaha igihe United yazana undi mukinnyi ku mwanya we muri iyi mpeshyi.

United irifuza cyane Lisandro Martinez wakoranye na Ten Hag muri Ajax, iyi kipe ikaba yaratanze miliyoni 43 z’ama pound mu mpera z’icyumweru.

Abajijwe ku hazaza ha Cristiano Ronaldo,Ten Hag yagize ati "Cristiano Ronaldo ntabwo agurishwa, ari muri gahunda zacu - ntabwo ari kumwe natwe kubera ibibazo byihariye. Turateganya gukorana na Cristiano Ronaldo muri uyu mwaka w’imikino, nibyo.

Ni gute washimisha Cristiano? Simbinzi - Ntegereje gukorana nawe".


Maguire arakomeza kuba kapiteni wa United