Print

Hon.Habineza Frank ntiyanyuzwe nibyo Perezida Kagame yatangarije France 24 ku byo Kwiyamamaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2022 Yasuwe: 3112

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije,Democratic Green Party of Rwanda,Dr Frank Habineza yavuze ko adashyigikiye ibiherutse gu tangazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ashaka kuzongera kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere.

Ibi Dr Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, aho yabajijwe icyo nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Kagame mu Kiganiro yagiranye n’Igitangazamakuru Francer 24, aho yavuze ko yifuza gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka 20 iri imbere.

Depite Frank Habineza avuga ko adashyigikiye uyu mugambi, cyane ko ngo ushobora gutuma hongera kuvugururwa itegekonshinga ry’u Rwanda, cyane ko ngo n’ubundi ryavuguruwe ishyaka DGPR ritabyifuje.

Yagize ati : Icyo bivuze niba yiteguye kwiyamamaza muri iyi myaka bivuze ko hazongera kuvugururwa itegeko nshinga. Murabizi ko tutari dushyigikiye ko itegekonshinga rihinduka, iyo rihindutse bishobora guteza imvururu.”

Mu Kiganiro Umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 yagiranye na Perezida Kagame,yamubajije niba yiteguye gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda,amusubiza agira ati :” Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.”

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda 2 z’imyaka 5, bivuze ko zishobora kurangira mu mwaka 2034.

Mu gihe abaturage baba babyifuje, Perezida Kagame avuga ko yiteguye kubemerera kongera kuri iyi myaka indi 10 ikaba 20, ibintu byakorwa ari uko hongeye kuvugururwa itegeko nshinga muri kamarampaka.