Print

Sir Mo Farah yahishuye uko yajyanwe mu Bwongereza acurujwe ari umwana akaba icyamamare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2022 Yasuwe: 839

Sir Mo Farah yahishuye ko yajyanwe mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari umwana, ahatirwa gukora nk’umuja wo mu rugo.

Iki cyamamare mu gusiganwa ku maguru mu mikino ya Olympic yabwiye BBC ko yahawe izina Mohamed Farah n’abamuzanye mu ndege bamukuye muri Djibouti. Izina rye ry’ukuri ni Hussein Abdi Kahin.

Yakuwe muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburasirazuba afite imyaka icyenda ajyanwe n’umugore atari yarigeze na rimwe ahura na we, nuko akoreshwa mu kurera abana b’undi muryango.

Uyu mukinnyi wo mu ikipe y’Ubwongereza yagize ati: "Namaze imyaka nkomeza kutabisohora [kubishyira ahabona]".

"Ariko ushobora kutabisohora mu gihe kirekire gutyo gusa".

Uyu usiganwa mu ntera ndende, mbere yari yaravuze ko yageze mu Bwongereza nk’impunzi avuye muri Somalia ari kumwe n’ababyeyi be.

Ariko mu nkuru mbarankuru ya BBC na Red Bull Studios, yabonwe na BBC News izanatangazwa ku wa gatatu, avuga ko ababyeyi be batigeze na rimwe bagera mu Bwongereza - nyina n’abavandimwe babiri be b’abagabo baba ku isambu y’umuryango iri muri leta ya Somaliland yikuye kuri Somalia.

Se, witwa Abdi, yishwe n’isasu ryayobye aho ryarashwe ubwo Sir Mo yari afite imyaka ine, mu rugomo rwari rurimo kuba muri Somalia. Mu mwaka wa 1991, Somaliland yatangaje ubwigenge bwayo ariko ntiyemewe ku rwego mpuzamahanga.

Sir Mo avuga ko yari afite imyaka hafi umunani cyangwa icyenda ubwo yakurwaga mu rugo akajyanwa kubana n’umuryango muri Djibouti. Nyuma yatwawe mu ndege ajyanwa mu Bwongereza ajyanwe n’umugore atari yarigeze ahura na we na rimwe kandi batari bafitanye isano.

Uwo mugore yamubwiye ko ajyanwe i Burayi kubanayo na benewabo ba Mo (abo mu muryango we) - ikintu Sir Mo avuga ko yari "afitiye amashyushyu".

Ati: "Mbere yaho sinari narigeze njya mu ndege".

Uwo mugore yamusabye kuvuga ko izina rye ari Mohamed. Sir Mo avuga ko uwo mugore yari afite inzandiko mpimbano z’inzira zigaragaza ifoto ye iri iruhande rw’izina "Mohamed Farah".

Bageze mu Bwongereza, uwo mugore yamujyanye mu icumbi ryo mu gace ka Hounslow, mu burengerazuba bw’umurwa mukuru London, amwambura urupapuro rwari ruriho umwirondoro wa benewabo.

Agira ati: "Andi imbere, yararuciye arujugunya aho bajugunya imyanda [imicafu mu Kirundi]. Ako kanya namenye ko ndi mu kaga".

Sir Mo avuga ko yagombaga gukora akazi ko mu rugo no kurera abana "iyo nabaga nshaka kubona icyo kurya". Avuga ko uwo mugore yamubwiye ati: "Niba wumva ushaka kuzongera kubona umuryango wawe, ntugire ikintu na kimwe uvuga".

Ati: "Akenshi nifungiranaga mu bwiherero nkarira".

Mu myaka micyeya ya mbere, uwo muryango ntiwamwemereye kujya mu ishuri, ariko ubwo yari afite imyaka hafi 12, yagiye mu ishuri ry’umwaka wa karindwi ku ishuri Feltham Community College.

Abakozi bo kuri iryo shuri babwiwe ko Sir Mo ari impunzi ivuye muri Somalia.

Sarah Rennie wahoze amwigisha yabwiye BBC ko yageze ku ishuri "asa nabi kandi atitaweho", ko yavugaga Icyongereza gicyeya cyane kandi ko yari umwana "uri mu kato mu marangamutima no mu muco".

Avuga ko abantu bavuze ko bari ababyeyi be batajyaga bitabira inama n’imwe y’ababyeyi bafite abana biga kuri iryo shuri.

Alan Watkinson, wari umwarimu we w’imyitozo ngororangingo, avuga ko yabonye impinduka muri Sir Mo akiri umuhungu mutoya ubwo yabaga ari mu gusiganwa ku maguru.

Ati: "Ururimi rwonyine yasaga nkaho asobanukiwe rwari ururimi rw’imyitozo ngororangingo n’imikino".

Sir Mo avuga ko imikino yamubereye ubuhungiro nk’"ikintu cyonyine nashoboraga gukora ngo mve muri ibi [nabagamo] cyari ugusohoka nkirukanka".

Nyuma yaje kubwira Watkinson ku mwirondoro we wa nyawo, inkomoko ye, hamwe n’umuryango yari arimo guhatirwa gukorera.

’Mo wa nyawe’

Uwo mwarimu wamwigishaga isomo ry’imyitozo ngororangingo yabimenyesheje inzego zishinzwe imibereho myiza zifasha Sir Mo kurerwa n’undi muryango w’Abanya-Somalia.

Sir Mo ati: "Nari ngikumbuye umuryango wanjye wa nyawo, ariko kuva icyo gihe buri kintu cyose cyabaye cyiza cyane".

"Niyumvise nkaho ibintu byinshi bivanwe ku ntugu zanjye, niyumva nka njye. Ni bwo Mo yagiye ahagaragara - Mo wa nyawe".

Sir Mo yatangiye kubaka izina nk’usiganwa ku maguru afite imyaka 14, ubwo yatumirwaga guhatana ku ruhande rw’amashuri yo mu Bwongereza mu irushanwa ryo muri Latvia - ariko nta nzandiko z’inzira yari afite.

Watkinson yamufashije gusaba ubwenegihugu bw’Ubwongereza ku izina Mohamed Farah, abubona mu kwezi kwa karindwi mu 2000.

Mu nkuru mbarankuru, umunyamategeko Allan Briddock abwira Sir Mo ko urebye ubwenegihugu bwe "bwabonetse mu buriganya cyangwa mu kuvuga ibintu uko bitari".

Mu rwego rw’amategeko, leta ishobora kwambura umuntu ubwenegihugu bw’Ubwongereza iyo bigaragaye ko yabubonye mu buriganya.

Ariko Briddock asobanura ko ibyago byuko ibi byabaho kuri Sir Mo biri ku kigero cyo hasi.

Abwira Sir Mo ati: "Urebye, igisobanuro cyo gucuruza umuntu ni ukumutwara hagamijwe kumunyunyuza imitsi".

"Ku byakubayeho, wategetswe nk’umwana mutoya cyane nawe kwita ku bana batoya no kuba umuja wo mu rugo. Nuko ubwira abategetsi bireba uti, ’iryo si izina ryanjye’. Ibyo byose birahura bikagabanya ibyago byuko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izakwambura ubwenegihugu bwawe".

Kwirukanka ’byarandokoye’

Sir Mo avuga ko ashaka kuvuga inkuru ye kugira ngo ahinyuze uburyo rubanda ibona ubucuruzi bw’abantu n’ubucakara.

Ati: "Sinari nzi ko hari abantu benshi barimo kubaho mu buryo bumeze neza neza nk’ubwo nabayemo. Bigaragaza ukuntu nagize amahirwe".

"Mu by’ukuri icyandokoye, icyatumye mba [umuntu] utandukanye, ni uko nashoboraga kwirukanka".

Umugore wajyanye Sir Mo i London yegerewe na BBC ngo agire icyo abivugaho, ariko nta cyo yasubije.

BBC