Print

Bull Dogg arashinja The Ben kumunaniza

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 July 2022 Yasuwe: 1300

Uyu muraperi ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Transit line tv yabajijwe impamvu indirimbo yakoranye na The Ben itajya hanze ndaguca kuruhande uyu muhanzi yagize ati"The Ben arimo kunaniza, yarabuze ngo dukore video. Igisigaye ni njyewe ukizi. Nifitemo byinshi sinkishaka kubivugaho iby’iyi ndirimbo.

Indirimbo’Rotate’ aba bahanzi bayiteguje umwaka ushize muri 2021 kuburyo igihe gishize yakabaye yaragiye hanze.

Si ubwa mbere Bull Dogg avuze ko kuba itarajya hanze ari uko The Ben yabuze kuko yigeze no kubivuga ubwo yari mu kiganiro na Yaago wamubajije impamvu itajya hanze nabwo avuga ko ategereje The Ben ngo bakore amashusho y’iyo ndirimbo.