Print

Arsenal irashaka bikomeye umukinnyi Chelsea igenderaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2022 Yasuwe: 1801

Ikipe ya Arsenal irashaka cyane umukinnyi N’Golo Kante ukina hagati mu ikipe ya Chelsea kugira ngo ayifasha kubaka urukuta rukomeye mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mukinnyi arifuzwa cyane n’umutoza Mikel Arteta kuko asigaje umwaka umwe w’amasezerano mu ikipe ya Chelsea.

Arteta ntabwo yahishe icyifuzo cye cyo kongera imbaraga mu kibuga hagati muri iyi mpeshyi gusa yamaze gusinyisha Fabio Vieira gusa.

Umutoza wa Gunners arashaka umukinnyi wo hagati ufasha ba myugariro kandi ngo akunda Kante cyane.

Haribazwa byinshi ku hazaza h’uyu Mufaransa usigaje umwaka umwe gusa mu masezerano ye.

Ibi bivuze ko Chelsea ishobora kuba yiteguye kwakira amafaranga kugira ngo yirinde ko Kante yagendera ubuntu - nkuko Antonio Rudiger na Andreas Christensen babikoze muri iyi mpeshyi.

Uyu mugabo watwaye Igikombe cyisi yagirira akamaro kanini Arsenal kuko Arteta akoresha abakinnyi 2 hagati, kandi ubu ntacyizera Granit Xhaka na Thomas Partey.

Kante ashobora guhurira muri Arsenal na Youri Tielemans wa Leicester City ushobora kwerekeza kuri Emirates mu minsi iri imbere

Uyu mubiligi nawe asigaje umwaka umwe ku masezerano ye kandi Arteta aramushaka cyane.


Kante arifuzwa na Arsenal