Print

PSG yashyizeku isoko abakinnyi 11 biganjemo ab’amazina akomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2022 Yasuwe: 2929

Nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa,Ikipe ya Paris Saint-Germain yashyize ku isoko abakinnyi 11 biganjemo abo mu ikipe ya mbere.

Iyi kipe yatwaye Ligue 1 iheruka,yamaze kwirukana Mauricio Pochettino muri iyi mpeshyi, imusimbuza Christophe Gaultier.

PSG yemereye kandi Angel Di Maria kugenda ku buntu - aho yahuriye n’uwari umukinnyi wa Manchester United, Paul Pogba, muri Juventus.

Iyi kipe ihanze amaso ku gikombe cya Champions League irashaka kurekura abakinnyi bagera ku icumi bo mu ikipe ya mbere kugira ngo ibone amafaranga yo gukoresha mu mpeshyi.

Nk’uko ikinyamakuru Le Parisien kibitangaza, ngo PSG yashyize ku isoko abakinnyi 11 bayitwaye akayabo ka miliyoni 240 z’amapound mu myaka yashize.

Neymar na Presnel Kimpembe ni amazina abiri akomeye byavugwaga ko PSG ishaka kohereza hanze ya Parc des Princes muri iyi mpeshyi gusa ntabwo bari kuri uru rutonde.

Uwahoze ari umukinnyi wa Liverpool, Georginio Wijnaldum - winjiye muri PSG mu mpeshyi ishize ayoboye uru rutonde, hamwe na Mauro Icardi wahoze ari rutahizamu wa Inter Milan.

Nta n’umwe muri aba washoboye kubona umwanya wo gutangira muri XI muri iyi kipe ifite Lionel Messi, Kylian Mbappe na Neymar.

Icardi yatwaye PSG miliyoni 45 z’ama pound nyuma yo kugurwa burundu muri 2020, kuko yabanje kuza ku ntizanyo.

Umukinnyi Leandro Paredes wifuzwa na Man Utd,Thilo Kehrer na Julian Draxler - bose baguzwe miliyoni 30 z’ama pound baje mu murwa mukuru wUbufaransa - bari ku rutonde rw’abasohoka.

Abdou Diallo, Idrissa Gueye na Layvin Kurzawa bose bazanwe ku mafaranga arenga miliyoni 20 nabo bari ku rutonde.

Muri rusange, urutonde rwuzuyeho ibyamamare.Abandi baruriho ni Andre Herrera, Danilo Pereira na Eric Junior Dina Ebimbe.