Print

Gatera wabaye umunyamakuru wa Radiotv10 yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 July 2022 Yasuwe: 1462

Ni ibirori biryoheye ijisho byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri ubu Joshua Gatera ni Umukozi muri Ameki Color Ltd mu ishami ry’ubucuruzi. Mu bihe byashize, yari umunyamakuru wa Radio 10 na TV10 mu ishami ry’ubucuruzi ndetse yanabaye umuhuzabikorwa w’ibitaramo “Ineza Tour” by’umuramyi Aline Gahongayire.

Joshua na Yvette basezeraniye mu rusengero rwa Eglise Vivante Nyakabanda, basezeranywa na Pastor John Gatera ari na we Se wa Joshua Gatera akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero ’Eglise Vivante’ Gatera Joshua abarizwamo. Ubukwe bwabo bwasusurukijwe n’abarimo Simon Kabera, bishimisha cyane Joshua na Yvette.