Print

Muhanga: Uwakoraga umwuga w’uburaya yasanzwe yapfuye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 July 2022 Yasuwe: 2303

Uyu mugore witwa Uwamahoro Joselyne w’imyaka 34 yasanzwe ku muhanga yapfuye kuwa 10 Nyakanga 2022 mu Mudugudu wa Nyarucyamo III, mu Kagali ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Bamwe mu bageze ku murambo wa nyakwigendera bwa mbere, basobanurira umunyamakuru wa Radio/TV1 , bavuze ko ubusanzwe yicururuzaga ariko ko nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo.

Umwe yagize ati “Abagizi ba nabi turacyeka ko ari bo baba bamwishe.Kuko yapfuye atarwaye, kandi tukaba tubona aho yaguye,kandi tuzi ko umuntu ari muzima.”

Undi nawe yakomeje agira ati “Uyu twari dusanzwe tumuzi ni mugenzi wacu.Yabanje gukora mu kabari, ubundi yari indangamirwa(ukora uburaya), ubundi mu buzima busanzwe byo nta kazi.”

Aba bakomeza batabariza nyakwigendera abana babiri asize kuko nta se bari bafite kuko yabyariye mu buraya.

Umwe yagize ati “Mbona habaho ubufasha bw’aba bana kuko n’ubundi uwamaze kugenda yagiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye,Nshimiyimana Claude, yavuze ko hari gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati”Unarebye amakuru y’ibanze, tumaze kugenda tubona,ntabwo bigaragara ko ari abantu baba bamuteze, birashoboka y’uko ari abo bari kumwe kubera ko hari n’umuzamu wari hafi yaho yaguye, yumvise abantu bagendaga bashwana,niyo mpamvu tugomba gukurikirana imvo n’imvano y’uru rupfu.”

Asobanura ikigiye gukorwa ngo abana ba nyakwigendera bitabweho yagize ati ”Abana be ni bato, ni abana babiri, ariko ubu twatangiye kuvugana n’abagize umuryango we mu Murenge wa Shyogwe, birumvikana ko ari bo baza gusigara bita ku bana ariko nkatwe nk’ubuyobozi bitewe n’uko turi bwinjire mu muryango, nk’uko dufasha n’indi miryango itishoboye, n’ubuyobozi bufite inshingano zo gukurikirana.”