Print

Ubushakashatsi bwa OCHA bwagaragaje ko abasaga miriyoni 2,1 batabona icyo kurya muri Congo y’Uburasirazuba

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 12 July 2022 Yasuwe: 379

Abaturage b’abakongomani babarirwa muri miriyoni 2,1 mu burasirazuba bwa DR Congo babangamiwe bikomeye no kutabona icyo kurya.

Ubushakashatsi bwa OCHA kuri uyu wa 11 nyakanga 2022, bwagaragaje ko intara ya Beni na Masisi muri (Nord-Kivu) ariho hibasiwe kurusha ahandi muri Congo.

Amashyirahamwe aharanira kurwanya imirire mibi n’uburenganzira bwa muntu mu kwihaza mu biribwa, yatangaje ko umutekano muke wambere abaturage ba congo y’uburasirazuba by’umwihariko muri kivu y’amajyaruguru ari inzara.

Kubera icyo kibazo cy’inzara gusa, abana babarirwa mu bihumbi 2500 bari munsi y’imyaka 5 bagaragaraho imirire mibi yok u rwego rwo hejuru.

Mu guhangana n’icyo kibazo imiryango yatangiye gukusanya ibiribwa mu buryo bwihuta no kubisangiza abahunze inzara no kubafasha guhinga ubuhinzi bw’ibiribwa byera vuba nk’imboga zishobora kubagoboka.

Icyakora n’imiryango mpuzamahanga yita ku mbabare nayo iratabazwa kugoboka byihuse aba Congomana babangamiwe n’imibereho mibi kubera ubukene n’intambara z’urudaca.

Mu bice byagaragajwe ko bikomere we n’ikibazo cyo kubura ibiribwa nka Oicha, Mabalako muri teritoire ya Beni, no muri zones y’ubuzima i Masisi na Mwesso, bari kugobokwa n’udufaranga tw’abagira neza.