Print

DR Congo: Abaturage bigabye mu mihanda n’uburakari bwinshi bamagana MONUSCO

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 12 July 2022 Yasuwe: 4110

Kuri uyu wa kabiri, abaturage batuye ahitwa I Kalengera muri territory ya Rutshuru babyukiye mu myigaragabyo yamagana MONUSCO, za ngabo z’umuryango w’abibubye ziri mu butumwa bw’amahoro muri DR Congo.

Abanyamakuru bari muri aka gace bavuga ko abaturage b’I Kalengera bagiye mu mihanda binubira imikorere y’izi ngabo za UN, bavuga ko zikwiye kwitahira kuko ntacyo zibamariye, ngo cyane ko ntaho batandukaniye n’abaje mu bukerarugendo.
zimwe muri tweets zigaragaza uburyo imyagarambyo yakozwe

#RDC Combats #FARDC-#M23, une manifestation de colère contre la mission onusienne en RDC ce mardi matin à #Kalengera dans le #Rutshuru. Les manifestants exigent le départ de la #Monusco accusée de l'inefficacité sur le terrain et de faire du «tourisme» au Nord-Kivu pic.twitter.com/AXcZHGMfR1

— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) July 12, 2022

Aba baturage bigarambije nyuma y’ibitero bimaze iminsi bigabwa n’inyeshyamba za M23 mu rugamba zihanganyemo n’ingabo za leta ya Congo ‘FARDC’.

Ni kenshi kandi ingabo za MONUSCO zakunze gutungwa agatoki mu kuba indorerezi ku bibazo by’umutekano muke ukomeje kuvugwa muri kivu y’amajyaruguru, kandi zitangwaho akayabo k’amadorali buri mwaka ngo zigarure amahoro muri ibi bice.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wakunze gushinja MONUSCO gufatanya n’abarwanyi ba FDLR ndetse n’ingabo za FARDC mu kubagabo ibitero, ariko ngo bakabahindukirana bakabirukankana.

Bintou Keita, intumwa y’umuryango w’abibubye, muri DR Congo aherutse kwemeza ko ingabo za MONUSCO zifite intege nke mu kurwanya umutwe wa M23.