Print

Uwari Perezida wa Zambia ababajwe n’ibyo leta yamusimbuye iri gukorera umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2022 Yasuwe: 2103

Edgar Lungu yahoze ari Perezida wa Zambia arashinja leta y’iki gihugu ko irimo kumuhohotera,nyuma y’aho umugore we atangiye gukorwaho iperereza.

Esther Lungu yahamagajwe n’ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Drug Enforcement Commission (DEC), kugira ngo kimubaze ibijyanye n’inzu ye y’amagorofa 15 afite i Lusaka.

Iki kigo kivuga ko uyu mutungo ashobora kuba yarawubonye mu buryo butemewe gusa we arabihakana.

Avugana n’abadepite bo mu ishyaka ryahoze riyoboye igihugu, Patriotic Front, bari bamusuye we n’umugore we kugira ngo bamwereke ko bari kumwe na we, Lungu avuga ko umugore we arimo gukurikiranwa mu karengane.

Lungu yagize ati: “Ntibisaba kuba umunyabwenge cyane kugira ngo ubone ko nyuma ye [Esther Lungu] ari njyewe. Rero ibi ni urukurikirane, ni nko gutonora igitunguru, rero nditeguye”. Abana be babiri nabo bari baherutse guhamagazwa kugira ngo babazwe.

Yakomeje avuga ati: “Bashaka kunyangisha politike burundu – ariko ushobora kwica umubiri ariko ntushobora kwica umutima kandi ntushobora kwica ibyiyumviro”.

“Nziregura ku byo bazanshinja byose n’ubwo bavuga ko ndimo nihisha inyuma y’ubudahangarwa,njyewe si ndi kwihisha inyuma y’ubudahangarwa”.

Madamu Esther Lungu ku ruhande rwe avuga ko nta cyaha afite.

Ishyaka rya Lungu mu mwaka ushze ryatsinzwe mu matora yatsinzwe na Hakainde Hichilema wo mu ishyaka United Party for National Development.

Abenshi mu bahoze ari abategetsi barahamagajwe kugira ngo babazwe mu gihe imwe mu mitungo yabo yafashwe nk’imwe mu ngamba za leta nshya zo kurwanya ruswa.

BBC