Print

DR Congo: ibitero bya ADF byahitanye abagera kuri 20 bikomeretsa benshi abandi barashimutwa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 July 2022 Yasuwe: 597

Ishami rya ONU rivuga ko abantu 20 bishwe abandi batari bake nabo barashimutwa mu bitero bitari bike byabereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu bishwe harimo n’abana hamwe n’abarwayi bane batwitswe ari bazima mu ivuriro ryegamiye kuri kiriziya mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iki gitero gishinjwa umutwe Allied Democratic Front ( ADF), ufitanye ubucuti n’umutwe wiyita Reta ya ki-Islam.

Umutwe uzwi ho gukora ubwicanyi kurusha indi mitwe yose irangwa mu burasirazuba bwa congo , uyu wanashyizwe n’Amerika ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Ababibonye bavuga ko intambara zikomeye zigikomeza muri iyo ntara, aho igisirikare cya Congo n’ingabo za ONU zihanganye n’uyu mutwe.

Ibi bitero byatangiye ku wa kane w’icyumweru gishize ubwo uyu mutwe wateraga ivuriro ryo mu giturage cya Lume ukica abatari bake harimo n’aba barwayi batwikiwe kuri iri vuriro.

Ingabo za ONU muri iki gihugu zivuga ko inzu zibarirwa mu majana zaratwitswe mu biturage byinshi muri ako gace.

Iki gihugu cya DR Congo gitunze amabuye Atari make y’agaciro cyadutsemo imirwano ikururwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo na M23 ndetse n’iyi ADF.