Print

DRC: Umutwe w’inyeshyamba wa Maï-Maï APCLS wiyemereye ko uri gufasha FARDC

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 July 2022 Yasuwe: 1625

Umwe mu mitwe yitwaje intwaro irwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, weruye ko uri gufasha igisirikare cy’Igihugu mu ntambara kiri kurwanamo na M23.

Uyu mutwe wa Maï-Maï APCLS utangaza ko intego yawo ari ukurinda Igihugu cyabo bityo ko utarebera mu gihe cyaba cyugarijwe.

Héritier Ndang Ndang usanzwe ari Umuvugizi w’uyu mutwe, yavuze ko Intego bafite kuva cyera ari iyo gukumira umwanzi wese waturuka hanze aje guhungabanya Igihugu cyabo, kandi ko batahuye ko abanzi ndetse n’ababatera ingabo mu bitugu bo mu Biyaga Bigari bashaka kwambukiranya imipaka ya DRC.

Uyu mutwe wa Maï-Maï APCLS ni umwe mu mitwe yiyambajwe na FARDC mu rugamba imazemo iminsi rwo guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu ingabo z’Igihugu.

Maï-Maï APCLS isanzwe ifite ibirindiro muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga ko yiteguye guhashya uyu mutwe wa M23 muri Rutshuru ndetse n’undi mwanzi wese waturuka hanze.

Umutwe wa M23 wakunze kugenera ubutumwa FARDC ndetse n’indi mitwe yiyambaje ko badafite ubushobozi bwo kuwuhagarara imbere kuko ntaho bahuriye mu mirwanire.

Uyu mutwe wakunze gutuma u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birebana ay’ingwe, ukomeje gusaba ubutegetsi bwa DRC kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’imishyirano bagiranye.

DRC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 mu gihe na rwo rubitera utwatsi rukavuga ko ikibazo cy’uyu mutwe kireba Congo ubwayo nubwo yakomeje kwirengagiza icyo urwanira.