Print

Ikiganiro kirambuye na Dr Bizimana uyobora MINUBUMWE nyuma y’urubanza rwa Bucyibaruta

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 July 2022 Yasuwe: 1759

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri I Paris,mu Bufaransa nibwo hasojwe urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro .

Urukiko rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi bwabereye mu ishuri ry’abakobwa rya Kibeho, n’ubufatanyacyaha ku bwicanyi bwabereye Murambi, Kaduha na Cyanika ndetse n’icyo gushyira bariyeri mu mihanda.

Nyuma yo kugirwa umwere ku cyaha ku bwicanyi bwabereye muri Paruwasi ya Kibeho no muri gereza ya Gikongoro, Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20.

Umunyamakuru wa UMURYANGO,Karegeya Jean Baptiste yaganiriye na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Jean Damascene Bizimana, wanagize uruhare muri uru rubanza,atanga ubuhamya.

Umunyamakuru:Mubona izi manza zifasha iki mu bumwe bw’abanyarwanda?

Dr Bizimana: Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’intagondwa zari ku butegetsi, bigishije urwango bakoresheje uburyo bwose, bifashishije inzego zose z’igihugu, bazana amacakubiri mu Banyarwanda bituma benshi muribo bishora muri jenoside bica abaturanyi babo barenga miliyoni babahora gusa ko ari Abatutsi. Jenoside rero yashenye ubumwe bw’abanyarwanda ku buryo bukomeye kuko bamwe bishe abandi babishishikarijwe na Leta.

Abari ku isonga yo gutegura Jenoside hafi ya bose bahungiye mu mahanga bizeye ko batazigera bakurikiranwa mu butabera. Biyibagije ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga gikurikiranwa na buri gihugu kandi ni icyaha kidasaza. Abasigaye hano mu gihugu bagakurikiranwa n’inkiko zo mpu Rwanda abenshi cyane muribo ni abaturage basanzwe. Iyo rero abari abategetsi bakurikiranywe mu mahanga bari bizeyeyo kwidegembya bagasaza nta butabera bubagezeho bitanga isomo ryo guca umuco wo kudahana kandi bigafasha kubaka inzira yo kugarura ubumwe mu banyarwanda. Ubutabera ku cyaha cya jenoside ni inzira ikomeye ifasha kubaka no gushyigikira ubumwe bw’abanyarwanda.

Umunyamakuru: Ese mubona iyi rythme biriho bizatuma imanza zirangira?

Dr Bizimana: Ntabwo ari ikintu cyoroshye gucira imanza abajenosideri bose bahungiye mu mahanga, ariko imanza zigomba kubaho kuko kudahana ari ihame mpuzamahanga riteganywa mu masezerano yo ku wa 9/12/1948 yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside. Hari benshi bashyiriweho impapuro zirenga 1000 n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda zo kubakurikirana mu butabera aho bahungiye mu mahanga.

Ni umubare munini ku buryo kubacira imanza ari ikintu kigoye ariko kirashoboka ibihugu byose bishyizemo ubushake. Ariko icy’ingenzi ni iyi gahunda ibihugu bimwe bifite byo gufatanya n’u Rwanda kurwanya umuco wo kudahana bakurikirana mu nkiko abagize uruhare muri jenoside. Niyo batacirwa imanza bose ariko aho bari baba bazi ko iherezo ubutabera buzabageraho. Ibihugu byinshi by’iburayi na Canada bigenda biva imanza z’aba bantu cyangwa bikabohereza mu Rwanda: Ububiligi, Ubuholandi, Ubufaransa, Norway, Sweden, Denmark, Finland, Ubusuwisi, Ubudage, Canada kandi iyi ntambwe izakomeza nicyo cy’ingenzi.

Umunyamakuru: Mwumva mute uru rubanza uko rwaciwe? Mwarwakiriye mute nk’abarokotse Jenoside?

Dr Bizimana: Urubanza rushojwe perefe Bucyibaruta ahamwe n’uruhare rwe muri Jenoside ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20. Nicyo cy’ingenzi. Igihano yahawe ni gito ugereranyije n’uburemere bwa jenoside yakoze, ariko icy’ingenzi nuko ahanwe kandi akaba ariwe mutegetsi mukuru wa mbere uciriwe urubanza n’igihugu cy’amahanga. Ni urubanza rwamaze amezi hafi abiri ruba buri munsi bikaba ari ibintu bidasanzwe.

Byatumye humvwa abatangabuhamya benshi n’impuguke zafashije urukiko kumva neza imiterere ya jenoside muri rusange n’umwihariko w’iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, mu Cyanika na Kaduha by’umwihariko, yaranzwe n’iyicwa ry’abatutsi rikomeye aho muri 1963 hishwe abarenga 20.000 mu Ukuboza 1963. Icyo gihe bamwe mu bari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyamahanga bakoraga mu Rwanda, abamisiyoneri, abanyamakuru mpuzamahanga n’abashakashatsi bemeje ko ubwo bwicanyi ari Jenoside. Uyu mwihariko wagarutsweho mu rubanza rwa Perefe Bucyibaruta wahamwe n’ubufatabyacyaha muri Jenoside yakoreye Murambi, Cyanika, Kaduha no mu ishuri rya Groupe Scolaire Marie Merci I Kibeho.

Ni intambwe yatewe kuko abo bantu bishwe muri 1963 nta na rimwe bigeze bibukwa n’amahanga. Kubivugira mu rukiko bifasha kugaragaza ukuri kw’amateka no kuzirikana izo nzirakarengane zimaze imyaka irenga 60 zishwe bigasozwa n’abishwe muri 1994 barenga 150.000 mu yahoze ari Gikongoro. Birerekana ko amateka y’u Rwanda aremereye, ko ubumwe bwashenywe bikomeye igihe kirekire, bityo abato bakaba bagomba kubireberaho, bikaba isomo ryo kurinda no gushimangira ibyo u Rwanda rumaze kubaka kugira ngo tutazongera kubigwamo na rimwe.

Umunyamakuru: Ese mwiteze mute indishyi?

Dr Bizimana: Ku bwanjye nta ndishyi ntegereje kuri uru rubanza. Nasabye gutangamo ubuhamya ngo ngaragaze ibyo nzi n’ibyo nabonye bityo ukuri kumenyekane. Birahagije. Icy’ingenzi nuko ubutabera butanzwe bikaba bifasha twebwe abiciwe ababo mu yahoze ari Gikongoro kwakira ubutabera n’ukuri, tugakora ikiriyo cy’abacu bishwe kandi tugakomeza kubibuka twubaka u Rwanda rw’amahoro n’umutekano bifuzaga kubamo.

Umunyamakuru: Ni iki mubona cyafasha ubumwe bw’abanyarwanda kugerwaho biciye mu manza?

Dr Bizimana: Ikinini gikenewe mu manza za jenoside ni ukuvugisha ukuri kose. Izi manza zikunze kugaragaramo abantu bigiza nkana, bakoresha ubutabera bakwiza ibinyoma n’urwango, cyane cyane abahoze mu myanya y’ubutegetsi bwa politiki na gisilikare usanga itsembwa ry’abatutsi ntacyo ribabwiye, ahubwo urubanza rukaba umwanya wo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi no kugaragaza urwango bafitiye FPR Inkotanyi.

Ariko icyiza nuko urubanza rwa jenoside rufasha kuvanaho urwikekwe hagaragazwa abakoze icyaha n’abo bafatanyije, bityo icyaha ntikitirirwe itsinda ryose ry’abantu runaka. Nicyo cya mbere gifasha mu gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda. Icya kabiri nuko imanza iyo ziciwe neza zifasha abiciwe mu kumenya ukuri bigatuma babana n’abaturayi, bazi neza ababaye abicanyi koko, ababahaye amabwiriza n’uburndi buryo bwose Jenoside yakozwemo.

Iki ni ikintu cy’ingenzi gishimangira ubumwe bwacu. Hakenewe rero ko imanza nk’izi z’abahoze ari abategetsi zihutishwa kuko uko iminsi igenda abatangabuhamya barasaza, bagapfa cyangwa bakibagirwa bimwe mu bimenyetso by’uko jenoside yakozwe; abakoze jenoside nabo barasaza bagapfa batagejejwe mu butabera, bikabangamira inzira y’ukuri n’ubumwe.

Umunyamakuru: Ni ibiki mwasaba abanyarwanda bose gukora ngo bumve ko ari bamwe ,bunge ubumwe?

Dr Bizimana: Icya mbere twese nk’abanyarwanda dukwiye gufatanya kumva ko igihugu ari icyacu twese kandi tugaharanira kucyubaka no kukirinda ikibi aho cyaturuka cyose. Ntabwo ari ngombwa ko dutekereza kimwe kandi nta n’ubwo abantu bose batekereza kimwe ngo bikunde. Ariko ibitekerezo byacu dukwiye kubishyira hamwe dushakira ibyiza igihugu cyacu.

Icya kabiri ni ukwifashisha indangagaciro z’umuco wacu zatumye mu binyejana byinshi u Rwanda rubaho rugakomera, rutajegajega, rutavogerwa. Reka mvuge zimwe murizo: Kugira ishyaka, ubutwari, ubwangamugayo, ubupfura, ubwitange, ubuvandimwe, ubumwe, kubaha ubuzima, kubaha umuryango, gufatanya, gutabarana, kugira ubuntu, ubushishozi, guharanira ubutabera, kubaha ubuyobozi, kugira umurava, gukora akazi kanoze, gukorera hamwe, kubaha abandi, kurangwa n’ukuri,…. Izi ndangagaciro z’abanyarwanda zajyanaga na za KIRAZIRA zafashaga gushimangira ubumwe no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Murizo KIRAZIRA harimo: ishyari, ubusambo, guhemuka, kwiyandarika, kubeshya, kunebwa, kutigirira icyizere, kwangiza, gusesagura, gusuzugura,… Abanyarwanda twese dukurikije iyi nzira nemera ko nta kintu na kimwe cyashobora kongera guhungabanya ubumwe bwacu.