Print

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 17 bikenye cyane ku isi muri 195 byakoreweho ubushakashatsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2022 Yasuwe: 4248

Banki y’isi yashyize U Rwanda ku mwanya wa 178 ku rutonde ngarukamwaka ngaruka mwaka rureba umusaruro mbumbe w’igihugu . Muri iki cyegeranyo, umuturage w’u Rwanda umwe abarirwa amadorali 850 buri mwaka.

Muri iki cyegeranyo, U Rwanda ruza mu bihugu 17 bya mbere bikennye cyane mu 195 byakoreweho ubushakashatsi. Iki cyegeranyo gisohoka buri mwaka, kigaragaza ko ibihugu biza imbere mu kugira umusaruro mbumbe w’umuturage uri hejuru, ibyinshi byiganje ku mugabane w’Uburaya.

Igihugu cy’Afurika kiza mu myanya y’imbere ni Seychelles iza ku mwanya wa 66 , umuturage akabarirwa amadorali 13260 buri mwaka. Mu bihugu 195 byagenzuwe, u Rwanda ruri ku mwanya wa 178, aho umuturage warwo abarirwa amadolari 850 y’umusaruro mbumbe ku mwaka. Ni ukuvuga asaga ibihumbi 880 mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, Kenya ni yo iza imbere ku mwanya w’i 151. Umuturage wayo abarirwa ibihumbi 2010 by’amadorali buri mwaka muri iki cyegeranyo. Ikurikirwa na Tanzaniya iza ku mwanya wa 170 n’amadorali 1140 ku muturage. Igihugu cy’ubugande gikurikirana n’u Rwanda ku mwanya wa 179 ni amadorali 840, Repubulika ya Demukarasi ya Congo 188 ni amadorali 580. Uburundi ni bwo buza ku mwanya wa 195 wa nyuma mu bihugu byagenzuwe. Icyegeranyo kigaragaza ko umurundi yinjiza amadorali 240 ku mwaka.

IJWI RY’AMERIKA


Comments

André 15 July 2022

Byenda kuba ukuri turakennye peeeee Aho ibirayi biva imusanze bigura 450 harya umushomeri, uri mumujyi ntakazi....


Pascal Ndagijimana 15 July 2022

Ibanez abakora iki cyegeranyo babaza abana mu mugi gusa.Naho iwacu mu cyaro nta winjiza amafaranga angana atyo.Amenshi ni 50 binjiza ku mwaka ni ukuvuga arenze gato 50000Frws.


Pascal Ndagijimana 15 July 2022

Ibanez abakora iki cyegeranyo babaza abana mu mugi gusa.Naho iwacu mu cyaro nta winjiza amafaranga angana atyo.Amenshi ni 50 binjiza ku mwaka ni ukuvuga arenze gato 50000Frws.


NSHIMIYE 14 July 2022

BIRAKAZE BYO IWACU I RWANDA NO GUKORA KU MUNWA BISABA AGATUZA


mukwiye 14 July 2022

Ntimukabeshye mwarimu uhembwa 42,000frw ku murumva yinjiza angahe? Tubyemere turakennye turashonje


mukwiye 14 July 2022

Ntimukabeshye mwarimu uhembwa 42,000frw ku murumva yinjiza angahe? Tubyemere turakennye turashonje


Mugisha 13 July 2022

Ahubwo nsanze u Rwanda rukaze, u Bugande bwatugiye inyuma!!!