Print

Umunyamerika ukomoka mu Rwanda bivugwa ko afunzwe n’abarwanyi bashyigikiye Uburusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2022 Yasuwe: 917

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko bizi amakuru yuko Umunyamerika uba muri Ukraine yafashwe n’abarwanyi baharanira ubwigenge bashyigikiye abasirikare b’Uburusiya.

Suedi Murekezi, w’imyaka 35, ukomoka mu Rwanda akaba ari umushoramari mu mafaranga yo mu ikoranabuhanga (cryptocurrency), bivugwa ko yatawe muri yombi mu kwezi gushize mu mujyi wa Kherson uri ku cyambu mu majyepfo ya Ukraine wafashwe n’Uburusiya.

Inshuti n’abo mu muryango we bavuga ko uyu wahoze mu gisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere yashinjwe ibitari ukuri byuko yitabiriye imyigaragambyo ishyigikiye Ukraine.

Amakuru avuga ko afungiye muri kasho (gereza) imwe n’abarwanyi babiri b’Abanyamerika bafashwe mu kwezi gushize kwa gatandatu.

Ku wa gatatu, ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko bizi "aya makuru ataremezwa".

Ariko byanze kugira ikindi bivuga "kubera impamvu z’ubuzima bwite".

Umuryango wa Murekezi buri munsi uvugana n’ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko uyu Munyamerika waburiwe irengero yabaga muri leta ya Minnesota kandi ko yamaze imyaka umunani mu gisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere kugeza mu mwaka wa 2017, ubwo yatangiraga gushora imari mu bijyanye n’amafaranga yo mu ikoranabuhanga.

Murekezi, wakuruwe no kujya muri Ukraine kubera ko ifite amategeko arimo ubwisanzure ajyanye n’amafaranga yo mu ikoranabuhanga, yakoreye ingendo z’ubucuruzi muri icyo gihugu mbere yuko afata icyemezo cyo gutura mu mujyi wa Kherson mu myaka ibiri ishize, nkuko bitangazwa na The Guardian.

Sele Murekezi yabwiye The Guardian ko umuvandimwe we yahamagaye ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa karindwi avuga ko afungiwe mu yitangaje nka Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ibogamiye ku Burusiya, hamwe n’abandi Banyamerika babiri.

Andy Tai Ngoc Huynh, w’imyaka 27, na Alexander Drueke, w’imyaka 39, bombi bagiye muri Ukraine bavuye muri leta ya Alabama muri Amerika ngo bifatanye n’umutwe w’abarwanyi b’abakorerabushake barwanira Ukraine, barafunze kuva mu kwezi kwa gatandatu.

Ariko, bitandukanye n’ibivugwa kuri Huynh na Drueke, Murekezi ntiyagize uruhare mu mirwano n’imwe muri Ukraine, nkuko bivugwa n’umuryango we.

Umuvandimwe we, avuga ku guhangayika afite ko Murekezi ashobora kuba arimo gufatwa nabi mu buryo bw’umwihariko kubera ko ari umwirabura, yagize ati: "Barimo kumukoresha nk’igikoresho ku mpamvu zabo z’icengezamatwara".

Ikigo Project Dynamo cyo muri Amerika kidaharanira inyungu gihungisha Abanyamerika bari ahari ibyago mu mahanga, cyaburiye ko Murekezi ashobora guhabwa igihano cy’urupfu muri Donetsk.

Bryan Stern, umwe mu bashinze icyo kigo, yagize ati: "Ku byo numva, icyaha cye cyonyine ni uko ari Umunyamerika".

Mu kwezi gushize, abagabo babiri b’Abongereza n’Umunya-Maroc bakatiwe n’urukiko rwo muri Donetsk kwicwa barashwe urufaya rw’amasasu.

BBC