Print

Umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yitabye Imana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 July 2022 Yasuwe: 4854

Amakuru ahari avuga ko uyu Mukobwa yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 aguye mu cyumba cye.

Aya makuru avuga ko icyamwishe kitaramenyekana uretse ko mu ijoro ryo ku wa Mbere yatashye aribwa umutwe ariko udakabije.

Bamwe mu nshuti ze baganiriye na Thechoicelive bavuze ko urupfu rw’uyu mukobwa rwatunguranye ariko umwe avuga ko nubwo icyamwishe kitazwi akeka ko yaba yishwe n’umutima kuko yawurwaraga kuva bigana mu Kiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye kugera muri Kaminuza.

Ati"Njye na Anitha twariganye ndetse na nyuma dukomeza kuba inshuti kuko twaniganye muri Kaminuza mbere y’uko ahagarika amasomo. Yajyaga arwara umutima ndetse twaganira akambwira ko adateze kuwukira".

Umuhango wo kumushyingura uteganyijwe tariki 15 Nyakanga 2022.


Comments

Fay Baby 15 July 2022

Ndebera hariya hantu hagiye kweli! Aruhukire mu mahoro nta kundi.