Print

Ubutumwa n’amafoto Clarisse Karasira yashyize hanze byatumye aterana amagambo n’abafana be

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 14 July 2022 Yasuwe: 3388

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse kwibaruka imfura ye, yashyize amafoto n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, byazamuye impaka ndende hagati ye n’abafana.

Amafoto agaragaza Clarisse Karasira ari mu mihanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, afite ingobyi y’akagare batwaramo abana, yayiherekesheje ubutumwa busa n’ubukebura abandi bakobwa bishobora mu ngeso mbi.

Yateruye avuga ko yanze kwiyandarika, agatera umugongo irari ry’ibyiza byashoboraga kumwangiriza ubuzima.

Yagize ati “Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki.”

Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.”

Kiiza Venant wahise atanga igitekerezo kuri aya mafoto n’ubutumwa bya Clarisse, yagize ati “None se wanze guheka umwana mu mugongo ngo abazungu bataguseka??”

Mu kumusubiza, uyu muhanzikazi, yagize ati “Ariko mujye musobanuka. Waheka umwana ugiye kujya mu modoka? Cyangwa urumva undusha kumenya uko nita kumwana nibyariye? Abantu bamwe muranshanga pe.”

Abandi batanze ibitekerezo, bahise babwira Clarisse Karasira ko icyo yarushije abandi ari amahirwe, atari ubupfura n’ubwitonzi.

Uwiyita A Night in Kigali kuri Twitter, yagize ati “Ugira ngo ni ubupfura cyangwa uburokore wabarushije? Jya ushimira Imana ariko abo bitakundiye ntabwo ari uko ari ibihomora cyangwa batutse Imana.”

Uwitwa Kokoliko na we yagize ati “Abantu bose ntibahirwa n’ibintu bimwe cyangwa kimwe rero waratomboye gusa nta nubwo Abanyarwandakazi bose bashobora kubaho nkawe. Komeza inzira watangiye.”

Clarisse Karasira wagerageje gusubiza buri wese ndetse n’abakoreshaga imvugo zisa nk’iziremereye, yagize ati “Ndabyemera buri wese afite umugisha we. Icyo navuze ni uko kwirinda ingeso mbi bifasha bifite akamaro kenshi ari yo mpamvu nabishishikarije abandi. Niba utabibona uko ntacyo bitwaye. Wikwirirwa ukurikiza inama zanjye.”


Comments

14 July 2022

Nakure ubwibone aho
Arusha iki abandi c
Bagushima kwiruka ukarenga iwanyu sha(ngaho mushyire mumugongo niba ubarusha umuco nyarwanda)


Alexis 14 July 2022

Ni byiza cyane wagize amahirwe


Fay Baby 14 July 2022

Hari uwanavuze ariko amateka ye muri Gheto i Byumba. Ko we mutamuvuga?