Print

Cristiano Ronaldo wabuze ikipe ikomeye imugura yahawe akayabo kadasanzwe ngo ajye gukina muri Saudi Arabia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2022 Yasuwe: 2818

Rutahizamu wa Manchester United umunya-Portugal Cristiano Ronaldo w’imyaka 37, yemerewe umushahara wa miliyoni 300 z’ama euro kugira ngo ajye gukinira ikipe yo muri Saudi Arabia mu myaka ibiri.

Biravugwa ko hari ikipe yo muri Saudi Arabia itazwi izina ishaka guha Ronaldo umushahara wa miliyoni 2 z’amapawundi buri cyumweru.

Nyuma y’umwaka umwe gusa agarutse ku kibuga Old Trafford,Cristiano Ronaldo arashaka kugenda aho yifuza cyane kwerekeza mu ikipe izakina UEFA Champions League.

CNN Portugal yatangaje ko iyi kipe itazwi ishaka kwishyura United miliyoni 25 z’amapawundi hanyuma nawe ikamuha umushahara w’umurengera.

Bivugwa ko yahaye Ronaldo amasezerano y’imyaka ibiri ifite agaciro ka miliyoni 211 z’ama pound angana na miliyoni 2 mu cyumweru.

Uyu mukinyi w’imyaka 37 aracyizera ko asigaje "imyaka itatu cyangwa ine" akina ku rwego rwo hejuru kandi ntashaka guta igihe ajya kure y’amarushanwa akomeye yo mu Burayi.

United ntabwo ishishikajwe no gushakisha amafaranga kuri kizigenza wayo kandi irateganya ko azaba ari mu ikipe yabo muri shampiyona nshya yegereje.

Umutoza mushya wa United United, Erik ten Hag yagize ati: "Turashaka gukorana na Cristiano Ronaldo mu mwaka w’imikino utaha kandi ntegereje gukorana nawe."

Ronaldo yanzwe n’amakipe arimo Chelsea,Bayern Munich,Inter Milan,yifuzaga kwerekezamo kugira ngo azakine UEFA Champions League.