Print

Miss Muheto Divine yashyikirijwe imodoka ye yari amaze amezi menshi ategereje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2022 Yasuwe: 1100

Miss Muheto Divine yashyikirijwe imodoka yari amaze amezi atatu n’igice ashize ategereje.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yayishyikirijwe n’Inteko y’Umuco cyane ko ari yo ifite inshingano zo gukurikirana imigendekere y’iri rushanwa nyuma y’aho ryamburiwe Rwanda Inspiration Back Up.

Ni imodoka yatanzwe na Hyundai, icyakora yatinze gushyikirizwa uyu mukobwa bitewe n’ibibazo byari bimaze igihe bivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Uretse iyi modoka yatanzwe, ibindi bihembo uyu mukobwa yagenewe kimwe n’ibyagenewe abandi begukanye amakamba ntabwo haramenyekana igihe bizatangirwa nubwo Inteko y’Umuco yo idahwema kuvuga ko bari gukemura ibibazo byose iri rushanwa ryari rifite.

Kuwa 19 Werurwe 2022 nibwo Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 asimbura Ingabire Grace wari ufite iry’umwaka wa 2021.