Print

Uganda yemeje ko abaturage bayo amagana bamaze kwicwa n’inzara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2022 Yasuwe: 978

Ku wa kane, Uganda yavuze ko abantu benshi bapfuye "kubera inzara" muri tumwe mu turere dukennye cyane ndetsen’abayobozi bo mu nzego z’ibanze baho bavuga ko abantu amagana yapfuye.

Ku wa kane, ibiro bya minisitiri w’intebe wa Uganda ntabwo byatanze imibare nyayo y’abapfuye mu karere ka Karamoja.

Abantu barenga igice cya miliyoni barashonje muri Karamoja, bangana na 40 ku ijana by’abatuye aka karere ko mu cyaro katitaweho, kari hagati ya Sudani y’Amajyepfo na Kenya.

Aka karere kahuye n’amapfa akaze kandi umwaka ushize hagaragaye imyuzure n’icika ry’inkangu.

Habayeho kandi ibyorezo by’inzige ndetse n’ibitero by’abajura b’inka bitwaje imbunda basize ibyokurya bike.

Umuvugizi wa Minisitiri w’intebe yatangarije AFP nyuma y’umunsi umwe abonanye n’abanyapolitiki bo muri ako karere ati: "Nka guverinoma, twamenye ikibazo cy’inzara yo muri Karamoja aho dufite amakuru y’abantu bishwe n’inzara".

Minisitiri w’intebe yatangaje ko bazohereza toni 200 z’imfashanyo no gukusanya miliyoni 36 z’amadolari yo kugura ibiryo mu karere mu mezi atatu ari imbere.

Umudepite wo muri ako gace, Faith Nakut, wari witabiriye inama na minisitiri w’intebe ku wa gatatu, yagize ati: "Ibintu byabaye i Karamoja ni bibi cyane kuruta uko byari byitezwe,kuko abantu amagana barapfuye kandi benshi bategereje gupfa kubera inzara."

Nakut yavuze ko abantu 46 bapfiriye mu karere ka Napak ku ya 8 Nyakanga mu gihe 189 bapfiriye mu karere ka Kaabong. Yavuze ko mu zindi ntara habaye izindi mpfu, ariko ntiyashoboye gutanga imibare nyayo.

Yiburiye ati: "Ibihumbi n’ibihumbi by’abana ndetse n’abageze mu zabukuru bafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’inzara."