Print

Harmonize yashyizeho amategeko mashya ku bifuza kumutumira mu bitaramo kubera umukunzi we

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 July 2022 Yasuwe: 1323

Mu mategeko mashya Harmonize yashyize yabwiye abantu bifuza kumutumira mu bitaramo ko bagomba kuzajya bashyiraho umwanaya wihariye w’umukunzi we ati" Niba unyifuza jya uzirikana ko ufite ubushobozi bwo gutegera indege yihariye(Private Jet)umwamikazi wanjye".

Yongeraho ati" Jya wizera kandi ko ufite amatike y’agatangaza abiri n’imodoka ya V8 y’itsinda ry’abaririmbyi banjye n’abandi dukorana".

Uyu muhanzi yakomeje atangaza aho bari kwitegura kwerekeza ati" Ubu gahunda ni Qatar abandi munyifuza muvugane na Frida Kajala.

Ibi Harmonize abivuze nyuma y’iminsi mike yambitse impeta Kajala baherutse gusubirana mu rukundo ndetse ahita umugira n’umukuri mu bajyanama yari asanzwe afite mu muziki we.

Harmonize aherutse gutangaza ko akunda Kajala kuruta uko akunda Nyina umubyara kuko ngo n’uburyo Kajala amuzimo bidafite aho bihuriye n’uburyo umubyeyi wamwibarutse yaba amuzi.

Uko iminsi ishira aba bombi bakomeza kugaragaza ko urukundo barimo ubu rukomeye ndetse ko biteguye kururwanirira uko byagenda kose bitewe n’amagambo Kajala aherutse gutangaza avuga ko uko abantu barushaho kuarwanya ari kimwe mu bituma we arushaho gukunda Harmonize.