Print

Perezida Museveni yahaye ubutumwa bukomeye intumwa za Tshisekedi zamusuye zije kumuregera u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2022 Yasuwe: 5177

Perezida Tshisekedi wa RDC yohereje intumwa kuri Perezida Museveni kumusaba ko yagira uruhare mu kumufasha gukemura ikibazo cya M23 yemeza ko iterwa inkunga n’u Rwanda.

Ubwo izi ntumwa zakirwaga na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Alexis Gisaro wari uzihagarariye, yamubwiye ku kibazo cy’umutekano muke cyugarije Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guterwa n’umutwe wa M23.

Nkuko UBC ibitangaza, Alexis Gisaro yongeye gushimangira ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’Igihugu kimwe.

Ati “Nyakubahwa Perezida, igitumye turi hano ni uko tuzi ijambo ufite mu karere kandi twizeye ko igisubizo kitapfa kuboneka utabigizemo uruhare. Twaje kugira ngo tuganire ku nzira zatuganisha ku muti w’ikibazo dufite.”

Mu ijambo rye, Perezida Museveni wari wambaye imyambaro ya Gisirikare, yavuze ko hari icyo yifuza gusangiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatuma ibona umuti ariko hatabayeho intambara kuko zimaze kuba nyinshi mu karere.

Ati “Twarwanye intambara kuva cyera ndakeka ko ubu bibaye nk’imyaka 50 hano muri Uganda ndetse no mu Bihugu by’ibituranyi. Niba ushaka kurwana kandi ugatsinda ugomba kurwana nyine Intambara.”

Museveni yavuze ko rimwe na rimwe intambara ituruka ku mpamvu za politiki ubundi hakarebwa icyakorwa gikenewe, ati “Niba hakoreshwa inzira z’amahoro, ibiganiro cyangwa intambara cyangwa se byombi.”

Yavuze ko yifuza gushimira Perezida Tshisekedi kuba yaragabanyije igitutu cyari kimuriho cyo kuvuga ngo “Ntukorane na Uganda mu gukemura iki kibazo. Aya mateka ashobora gutanga igisubizo, ikindi kandi ushobora kureba ingero zacu zoroheje. Icyifuzo cyanjye ni ugukemura iki kibazo burundu, hakabaho guhagarika intambara iri kuba, imirwano igahagarara ubundi Kenya ikazamo, hanyuma bya biganiro bigakorwa, ubundi hakabaho gukemura ikibazo.”

Perezida Tshisekedi yoherereje intumwa Museveni nyuma y’icyumweru habaye ibiganiro hagati ye [Tshisekedi] na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda byabereye i Luanda byafatiwemo imyanzuro igamije guhagarika umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi (Rwanda na DRC).