Print

Knowless yahishuye impamvu yahisemo gukoresha Nyaxo mu mashusho y’indirimbo yashyize hanze

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 15 July 2022 Yasuwe: 1166

Knowless ubwo yari mu Kiganiro n’Igihe yabajijwe impamvu yahisemo gukoresha abakinnyi ba Filme mu mashusho y’indorimbo ye Knowles avuga ko yifuzaga ko indirimbo ye uwayireba wese yasobanukirwa inkuru y’indirimbo kabone nubwo yaba atazi ururimi.

Ati “Nashakaga gukora amashusho umuntu azajya areba agahita yibwira inkuru y’indirimbo kabone n’ubwo yaba atumva ururimi naririmbyemo. Nari nkeneye abahanga mu gukina filime bashobora gukina inkuru yanjye.”

Akomeza avuga Nyaxo ari mu bakinnyi yagombaga guhitamo kuko uretse kuba ari umuhanga mubyo akora anakunzwe cyane.

Ati “Byansabye guhitamo kuko hari abakinnyi benshi ba sinema bafite ubuhanga by’umwihariko banakunzwe. Njye n’ikipe dukorana byabaye ngombwa ko duhitamo Nyaxo kandi nibaza ko abarebye indirimbo yanjye batashidikanya ku mpamvu twamuhisemo.”

Indirimbo"Tobora" yanditswe na Ishimwe Clement umugabo wa Knowless ayikora no mu buryo bw’amajwi mu buryo bw’amashusho ikorwa na Gad uri mu bagezweho muri iyi minsi wanakoze ’Goodluck’ ya Ariel Wayz iri mu zikunzwe.

Knowless ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo nyuma y’iminsi mike avuye we n’umugabo we bavuye mu biruhuko aho bateranaga imitoma ugigirango nibwo bakimenyana.