Print

Burundi: Imwe mu miryango yo muri Cibitoke iri guhunga kubera inzara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2022 Yasuwe: 1122

Imwe mu miryango yo mu makomine ya Buganda na Rugombo mu ntara ya Cibitoke biravugwa ko iri guhunga kubera inzara.

Nkuko Ikinyamakuru UBM News,bamwe muri abo baturage bajya mu gihugu hagati aho babona ibyokurya, abandi nabo bakaja mu gihugu cya Congo.

Guverineri w’intara ya Cibitoke Carême Bizoza asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegeranya imfashanyo yogufasha abo bantu bugarijwe n’inzara.

Bamwe mu byobozi b’ahitwa Rusiga muri komine Rugombo bavuze ko umusaruro utagenze neza kubera izuba ryatse bikomeye ihinga rirangiye.

Ibyo byatangajwe ku wa mbere w’icyumweru gishize mu nama y’umutekano . Muri iyo nama isanzwe iterana uko amezi atatu ashize, aho Guverineri ahura n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, Firmin Habumuremyi,umunyamabanga uhoraho mu biro bya Meya wa komine Rugombo yavuze ko imiryango 210 y’ahitwa Rusiga imaze guhunga kubera inzara.

Imwe mu miryango yakozweho n’iyo nzara ikaba ihitamo guhungira mu gihugu hagati aho biboneka ko umusaruro wagenze neza, abandi nabo bagahungira muri Republika ya Demokarasi ya Congo.

No muri komine ya Buganda ibintu bimeze uko aho abantu batari bake bamaze guhunga iyo nzara . Ariko umunyamabanga uhoraho muri komine ya Buganda akaba atishimiye gushira hanze imibare y’abamaze guta ingo zabo kubera inzara.