Print

Inteko y’America yemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina byihuse

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 July 2022 Yasuwe: 3002

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda ‘kurekura aka kanya’ Paul Rusesabagina ku ‘impamvu za ubumuntu’.

Umwaka ushize, Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 n’inkiko z’Urwanda ,ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, abadepite babiri b’inteko ya Amerika; Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyize uyu mwanzuro H.Res.892 mu nteko ngo uzatorwe.

Ku munsi w’ejo hashize (Kuwa kane), abadepite b’ Amerika bashyigikiye uriya mwanzuro wifuzwaga n’aba badepite babiri.

Urukiko i Kigali rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bayikuriye.

Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yivanye mu rubanza rwe kuva rugiye gutangira, avuga ko ‘nta butabera’ yiteze mu rukiko.

BBC


Comments

Moise 29 July 2022

Misago Jean ndagirango nkubwireko ariko abazungu babigenza iyo bagiye kugukubita hasi buriya nyine ibyo uvuze nibyo kbsa bivanga mubutabera by,u Rwanda uretse ko nzi ko ntanububayo ngirango warabibonye ibya kizito ,karasira,idamange,cyuma hassani,Sankara,mujyambere,cyiza,lizinde,kanyarengwe,Pasteur bizimungu,nabandi iyo uri umuhutu ho gupfa or kwica ntacyaha kuko abishye abahutu benshyi nibo bahabwa amapeta menshi urugero bingira Fred,nyamwasa foustin,kayonga,nyamvumba,karegeya etc utibagiwe na kagame poul rero nimureke amerika ize imanure imbwa mu giti wa mwana we ujye wicecekera ubu twese dutegereje ubutabera bw,Imana kuri kino gihugu kiyobowe nabi gutya


Misago Jean 15 July 2022

None se umwanzuro w’Abadepite ba Amerika ukuraho icyemezo cy’Urukiko rw’u Rwanda? Harya ubu Abadepite b’u Rwanda nabo bafite ububasha bwo guterana bagafata umwanzuro ukuraho icyemezo cy’Urukiko rwo muri Amerika? Hanyuma Amarika izigira umupolisi w’Isi kugeza ryari? Harya ubwo bwibone ibuvoma he?