Print

Umukinnyi wa filimi w’ikizungerezi yahishuye impamvu itangaje yazinutswe gukundana n’abasore bato

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2022 Yasuwe: 3847

Umukinnyi wa filime ukomoka muri Liberiya ariko ubu akaba atuye muri Ghana, Chichi Neblett yatangaje ko yakubitwaga n’uwahoze ari umukunzi we azira kuganira n’umuhanzi Shatta Wale na Emmanuel Adebayor.

Nk’uko uyu mukinnyi w’amafilime abitangaza, ngo ntabwo azi neza ikosa yakoreye uwari umukunzi we, wari ufite akamenyero ko kumukubita buri gihe.

Uyu mukobwa yavuze ko hari igihe uwahoze ari umukunzi we yamukubise kuko yamenye ko asanzwe aganira kuri terefone n’umuhanzi wa Dancehall muri Ghana witwa Shatta Wale.

Umukinnyi wa filime wo muri Liberiya yabwiye urubuga ZionFelix ati"Sinzi neza ikibazo uwo muhungu yari afite. Birashoboka ko yari umurwayi wo mu mutwe kuko yankubitaga buri gihe. Ndibuka ko yigeze kumfata mvugana na Shatta Wale. Yarankubise cyane. ”

Yavuze ko ibintu byabaye nabi igihe yamenyaga ko avugana n’uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid ndetse na kapiteni wa Togo, Emmanuel Adebayor.

Inkuni yakubiswe kuri iyo nshuro zatumye ajya mu bitaro.

Muri icyo gihe ni bwo uyu mukinnyi wa filime yamenye ko agomba kumusiga kubera umutekano we.

Yagize ati: “Hari igihe yamfashe nganira na Adebayor, kuri iyo nshuro nakangukiye mu bitaro bya Legon, ni bwo namenye ko ngomba gutandukana n’uwo musore, ko bitabaye ibyo nshobora gupfa. »

Uyu mukinnyi w’amafilime yavuze ko ibyamubayeho byatumye afata icyemezo cyo kutongera gukundana n’abasore bakiri bato.