Print

Ghana: Abacuruza amasanduku yo gushyinguramo bari kurira kubera kubura abakiriya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2022 Yasuwe: 1288

Abagurisha amasanduku yo gushyinguramo mu mujyi wa Kumasi muri Ghana barinubira ibura ry’abakiriya nkuko babitangaje mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wo mu karere ka Ashanti.

Bavuze ko badakunda kugurisha cyane amasanduku muri Kamena na Nyakanga kubera ibihe by’imvura ariko uyu mwaka byabaye bibi cyane.

Umuyobozi w’abacuruzi b’amasanduku yo gushyinguramo, Asokwa Yaw yagaragaje akababaro ke ubwo yavuganaga na Osei Kwadwo wo kuri TV ya AMBASSADOR.

Ati: "Abantu ntibagura isanduku muri Kamena na Nyakanga kubera imvura kandi bigira ingaruka ku bicuruzwa byacu bya buri munsi".

Nubwo tudasenga ngo abantu bapfe cyane, ni ngombwa kwemeza ko tubona umugati wacu wa buri munsi kubera umubare w’amasanduku tugurisha mu mwaka. Ntabwo ari uko abantu badapfa mu gihe cyimvura, ariko abagize umuryango basubika imihango yo gushyingura kubera ibihe, bityo biragoye kugurisha neza mu gihe cyimvura.

Rimwe na rimwe tuza hano tugataha nta kugurisha muri Kamena na Nyakanga, ariko tuzatangira gushaka amafaranga kuva muri Kanama kugeza m’Ukuboza kuko gushyingura bizatangira muri Kanama.

Nashoboye kugurisha amasanduku 20 muri uyu mwaka 2022 kuva Mutarama kugeza Gicurasi, ariko kubera imvura, sinigeze ngurisha isanduku 1 muri Kamena, ariko ndatekereza ko ibintu bizahinduka kuva Kanama kugeza Ukuboza ”.