Print

Chelsea yasinyishije myugariro wari mu bakomeye mu Butaliyani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2022 Yasuwe: 1177

Ikipe ya Chelsea yatangaje muri iki gitondo ko yasinyishije myugariro Kalidou Koulibaly wakiniraga Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Uyu aje nk’igisubizo cya mbere mu Bwugarizi nyuma y’aho iyi kipe ya Thomas Tuchel itakaje Antonio Rudiger yagenderagaho.

Kapiteni wa Senegal,Kalidou Koulibaly wakiniraga Napoli abaye umukinnyi wa kabiri usinye muri Chelsea nyuma ya Raheem Sterling.

Koulibaly wasinye imyaka 4, agiye gufatanya na Thiago Silva imbere y’umunyezamu Mendy.

Koulibaly yamaze kugera Las Vegas aho yasanze bagenzi be bashya kugira ngo bakomeze kwitegura umwaka w’imikino uri imbere.

Koulibaly yagize ati: ’Nishimiye cyane kuba ndi hano hamwe n’iyi kipe ya Chelsea.’ ’Ni ikipe ikomeye ku isi kandi inzozi zanjye zahoze ari ugukina muri Premier League. Chelsea yabanje kunshaka muri 2016 ariko ntitwabigezeho.

Ubwo bagarukaga kunshaka narabyemeye kuko bifuzaga rwose ko nza muri Premier League kubakinira.Ubwo naganiraga n’inshuti zanjye nziza Edou [Mendy] na Jorginho banyorohereje guhitamo ku buryo nishimiye rwose kubana namwe uyu munsi.

’Ndashaka gushimira abafana kuko nabonye benshi I London no mu ndege abantu bose bishimiye ko ndi hano. Ndashaka rero kubashimira kandi nizera ko umwaka w’imikino uzaba mwiza rwose kandi tuzaha ibihe byiza abafana. ’

Mu ijoro ryakeye,umutoza Tuchel yabajijwe icyo atekereza kuri myugariro we mushya maze agira ati: ’Nishimiye ko yasinye kandi yinjiye mu ikipe yacu.

’Ubu ni umukinnyi wa kabiri tuguze muri iyi mpeshyi.

’Na none dufite umukinnyi ukomeye,uhangana bikomeye,ufite uburambe bunini kandi nkuko tubibona n’inyongera nziza ku itsinda ryacu.’

Koulibaly yagaragaye inshuro 317 mu mikino yose ya Napoli yari amazemo imyaka isaga 8, atsinda ibitego 14.Agiye kwiitoza hamwe na bagenzi be kugira ngo yitegure neza.