Print

Umuhanzi Singah uri kubarizwa mu Rwanda yahishuye ko yifuza kuba Umunyarwanda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 16 July 2022 Yasuwe: 846

Singah ari mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo Trapish Concert II kiza kuba ku mugoroba wo kuri uyu gatandatu Taliki 16 Nyakanga 2022.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ari kumwe ’abandi bahanzi bari buze no guhurira mu gitaramo yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro yew ya Kabiri avuga ko kubera urukundo akunda u Rwanda aba yumva yaba n’Umunyarwanda.

Singah uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo na Mon Amour yakunzwe kcyane kugeza n’uyu munsi.