Print

Abasirikare ba SADC bongerewe igihe muri Mozambike mu kurwanya intagondwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2022 Yasuwe: 575

Ibihugu byo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo (SADC) byemeranyijwe kongera igihe ho ukwezi kumwe ku butumwa bw’abasirikare bawo boherejwe muri Mozambique, kugira ngo bakomeze kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Intagondwa zongereye ibitero mu majyaruguru y’igihugu.

Abantu barenga 800,000 bamaze guhunga bata ingo zabo kuva urugomo rwatangira mu myaka itanu ishize.

Intara ya Cabo Delgado ibarizwamo abarwanyi bakorana n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Ibitero byabo byanageze mu ntara za Niassa na Nampula, aho abategetsi bavuga ko bahangayikishijwe no kuba intagondwa zirimo gushyira urubyiruko mu barwanyi bazo.

Mu kwezi kwa karindwi mu 2021, u Rwanda na rwo rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 1,000 bo gufasha igisirikare cya Mozambique kurwanya izo ntagondwa.

Nyuma yaho, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uwo mubare waje kwiyongera ukagera ku basirikare n’abapolisi bagera ku 2,000.

BBC