Print

Kaminuza y’u Rwanda yahawe abayobozi bashya by’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2022 Yasuwe: 2032

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Didas Kayihura Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda w’agateganyo.

Na ho Dr Raymond Ndikumana agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere muri iyi kaminuza.

Dr Didace Kayihura Muganga wagizwe umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda,asanzwe ari perezida wa njyanama y’umujyi wa Kigali.

Ku wa 6 Gicurasi 2022 nibwo Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru.

Prof Lyambabaje yahise asimbuzwa Prof. Nosa Egiebor wagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa UR.