Print

Ubugereki: Indege yari itwaye intwaro yisekuye ku butaka iraturika [Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2022 Yasuwe: 1404

Indege itwara imizigo yakoreye impanuka mu majyaruguru y’Ubugereki yaritwaye toni 11 z’intwaro - zirimo n’ibisasu bya mine bitegwa mu butaka - izijyanye muri Bangladesh, nkuko abategetsi babivuga.

Abantu batuye mu ntera ya kilometero ebyiri uvuye aho iyo ndege yo mu bwoko bwa Antonov-12 yakoreye impanuka bagiriwe inama yo kuguma mu rugo.

Iyo ndege yarivuye muri Serbia yerekeza muri Jordan ubwo yakoraga impanuka mu ijoro ryo ku wa gatandatu hafi y’umujyi wa Kavala, ikica abantu bose umunani bari bayirimo.

Videwo yatangajwe n’ababibonye igaragaza indege irimo gushya ndetse n’ikibatsi cy’umuriro ubwo yakoraga iyo mpanuka.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, indege ntoya zitarimo umupilote zakoreshejwe mu kugenzura ibisigazwa by’iyo ndege, mu buryo bwo kwigengesera ko hari igishobora kuba kibiturutsemo.

Televiziyo y’igihugu y’Ubugereki yatangaje ko inzobere za gisirikare n’inzobere mu bisasu hamwe n’abakozi bo mu kanama k’Ubugereki k’ingufu za ’atomic’ (nikleyeri) batari bwegere aho hantu kugeza bigaragaye ko hari umutekano.

Liyetona Jenerali Marios Apostolidis, wo mu itsinda rizimya inkongi y’umuriro ryo mu karere k’amajyaruguru k’Ubugereki, yabwiye abanyamakuru ati:

"Ibipimo (by’umwuka) muri iki gihe nta kintu na kimwe biragaragaza ariko hagaragaye kudatuza mu murima".

"Mu yandi magambo, umwotsi mwinshi n’ubushyuhe bwinshi, hamwe n’ikintu cy’ibara ryera tutazi, rero itsinda ryihariye rya gisirikare rigomba kutumenyesha icyo ari cyo no kumenya niba dushobora kwinjira mu murima".

Amakuru avuga ko umupilote wayo yasabye kugwa byihutirwa ku kibuga cy’indege cya Kavala kubera ikibazo cya moteri ariko ntiyashobora kugera mu nzira yo kuri icyo kibuga cy’indege.

Iyo ndege yabonywe ku wa gatandatu n’abahatuye, hafi saa yine z’ijoro n’iminota 45 (22:45) ku isaha yaho.

Amashusho yagiye ahagaragara asa nk’ayerekana indege yari yamaze gushya ubwo yamanukaga, igakurikirwa n’ikintu giturika cyane ubwo yari igeze hasi.

Aimilia Tsaptanova - wabonye iyo ndege igwa hasi - yavuze ko yatunguwe n’ukuntu itaguye mu ngo zabo.

Yagize ati: "Yari yuzuye umwotsi, yarifite urusaku ntashobora kubona uko ndusobanura nuko ijya hejuru y’umusozi.

"Irenga umusozi irahindukira igwa mu mirima.

"Hari hari indimi z’umuriro, twari dufite ubwoba. Haje imodoka nyinshi, ariko ntizashoboye kwegera kuko ibisasu byakomezaga guturika".

Ababibonye na bo bumvise ibiturika, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi.

Minisitiri w’ingabo za Serbia Nebojša Stefanovic yavuze ko iyo ndege ya Antonov AN-12 yaritwaye toni hafi 11 z’intwaro zakorewe muri Serbia izijyanye muri Bangladesh.

Yari yitezwe guhagarara muri Jordan, muri Saudi Arabia no mu Buhinde, mbere yuko igera aho yerekezaga mu murwa mukuru Dhaka wa Bangladesh.

Iyi ndege yari iya kompanyi Meridian, kompanyi y’indege itwara imizigo yo muri Ukraine, nubwo kugeza ubu nta kigaragaza na kimwe ko hari aho bihuriye n’intambara yo muri Ukraine.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’umwe mu bagize itsinda ryo kuzimya inkongi y’umuriro agira ati: "Turimo gufata umuzigo nk’ikintu giteje ibyago".

Itsinda ryihariye ry’Ubugereki ryo guhangana n’ibiza na ryo ririmo gukora iperereza aho byabereye, nkuko Reuters yabitangaje.

Kugeza ubu nta kintu ibihugu bya Ukraine, Serbia cyangwa Jordan byari byatangaza ku mugaragaro.

BBC