Print

Baciye ibintu hose kubera amasezerano basinye mbere yo kurushinga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 July 2022 Yasuwe: 2980

Amasezerano y’ubukwe hagati y’abakundanye muri rusange ni kimwe mu bintu bisigaye bikomeye mu mibanire y’abantu

Hari videwo y’amasezerano"y’abarushinze mu Buhinde yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibintu bidasanzwe biyakubiyemo birimo ko "umugore agomba kurya "pizza"ubwoko bw’umugati] inshuro imwe mu kwezi cyane ko ngo azikunda cyane.

Urutonde rudasanzwe rw’ibyo buri wese yemereye undi ko azamukorera rwashyizwe hanze n’inshuti zabo rwabaye gikwira hose.

Ayo masezerano yasinywe hagati y’umugeni w’imyaka 24 witwa Shanti Prasad - n’umukunzi we Mintu Rai w’imyaka 25, mu birori gakondo byabereye i Guwahati, muri leta ya Assam mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Ubuhinde.

Kuva ayo masezerano yashyirwa kuri Instagram ku ya 22 Kamena, umunsi umwe nyuma yubukwe bwabo, amashusho yayo y’amasegonda 16 amaze kurebwa inshuro miliyoni 45.

Aba bashakanye hashize imyaka itanu bahuye ubwo bisangaga mu ishuri rimwe cy’ubucuruzi kandi bidatinze bisanze mu itsinda rimwe rya WhatsApp. Umunsi umwe, ubwo umukobwa yasibaga ku ishuri agasaba ubufasha abo bigana, Mintu yahise abikora nk’itegeko.

Batangiye kuvugana maze birangira babaye inshuti. Nyuma y’igihe, urukundo rwabo rwarakuze maze muri Gashyantare 2018, basohokana ku munsi wabo wa mbere.

Mintu ufite iduka ry’ibicuruzwa by’amashanyarazi mu mujyi, agira ati: "Twasoje icyiciro cya nyuma cy’umunsi wacu maze tujya ku isoko rya pizza riri hafi. Nari nzi ko ngomba kumujyana kuri pizza kuko yahoraga avuga ibya pizza".

Shanti yongeyeho ati "Nkunda cyane pizza.Iyo twabaga twasohokanye, nahoraga mvuga ngo reka turye pizza."

Mintu yavuze ko "nawe akunda pizza ariko akaba adashobora kuyirya buri munsi".

Shanti yagize ati: "Yakundaga kumbaza ngo ’urajya pizza zingahe? Reka dushake ikindi."

Aba bashakanye bavuga ko batigeze bashwanira ibiryo,ariko Shanti agira ati: "Yahoraga yitotombera inshuti, akavuga ko bibabaje ko igihe cyose agomba kurya pizza,ibi byahindutse urwenya mu nshuti zacu zose ".

Ayo masezerano yateguwe n’inshuti z’aba bombi, yasinywe mu cyumweru cyabanjirije ubukwe,akubiyemo ibindi bintu byinshi birimo ko Mintu yagomba gutegura ifunguro rya mu gitondo ku cyumweru, agomba kumujyana guhaha buri nyuma y’iminsi 15 kandi agomba kujya mu birori bya nijoro aherekejwe n’umugore we.

Usibye kugabanya kurya pizza, Shanti yagombaga kwemera kujya muri siporo buri munsi no kwambara sari buri munsi - "kubera ko Mintu avuga ko aba asa neza cyane muri sari.

Shanti agira ati: "Ntabwo twari tuzi ko inshuti zacu ziduteganyiriza ibyo. Ariko rero abo twigana rwose baratuzi neza".

Ibyatangiye ari urwenya mu nshuti,byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Sosiyete ifotora imaze gushyira amashusho y’ayo masezerano kuri Instagram,amamiriyoni menshi yayarebye ndetse arayakunda.

Shanti yagize ati: "Twari duhugiye mu birori by’ubukwe bwacu ku buryo twamenye nyuma y’iminsi itatu-ine ko iyi videwo yagiye ahagaragara". Yongeyeho ko batunguwe cyane n’uko abantu babyakiriye.

Mintu yongeyeho ati: "Ntabwo twigeze dutekereza ko bizagenda uko. Byaratunguranye, ni byiza rwose. Ariko numva nishimye iyo abantu bambajije ibijyanye na videwo."

Abo bashakanye barimo gutegura neza aya masezerano kugirango babashe kuyashyira ku rukuta rwabo.

Inshuti yabo Raghav ivuga ko itizeye ko Shanti azubahiriza ibikubiyemo byo kurya Pizza rimwe mu kwezi.